SKOL yatanze amahirwe yo gutsindira amakesi 20 y’ibinyobwa byayo ku bazatora mu bihembo bya “Kiss Summer Awards”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), rwatanze amahirwe yo gutsindira amakesi 20 ya Skol 100% Malt ku bafana bari gutora indirimbo cyangwa umuhanzi uzahabwa igihembo muri “Kiss Summer Awards”.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bitegurwa na Radio Kiss FM iri mu zikomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda. Byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2018. Kiss Summer Awards20 ihabwa abahanzi bakoze indirimbo zigakundwa mu gihe cy’impeshyi.

Kiss Summer Awards y’uyu mwaka kimwe n’izabanje, ni ibihembo bizatangwa mu byiciro bine bihatanirwa.

Harimo icy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2020, umuhanzi wakunzwe, umuhanzi ukizamuka wakunzwe kimwe na Producer w’umwaka.

SKOL, nk’umuterankunga w’ibi bihembo, yashyizeho uburyo bwo gutsindira amakesi 20 y’ibinyobwa bya Skol 100% Malt ku bafana bazatora indirimbo cyangwa umuhanzi uzahabwa ibihembo.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim, yabwiye IGIHE ko muri buri cyiciro uzatsindira amakesi atanu ari uzaba yatoye umuhanzi akegukana igihembo ndetse akaba yaragize likes nyinshi ku gitekerezo cye azaba yashyize mbuga nkoranyambaga za SKOL nyuma yo gutorera ku rubuga rwa internet rwa KISS FM.

Ati “Ni ukuvuga ngo igihe ugiye ugatora umuhanzi cyangwa indirimbo ku rubuga rwa internet rwa KISS FM, uzajya uhita uza kuri page ya Facebook ya SKOL cyangwa kuri Instagram ya SKOL, ubundi wandike muri comment impamvu ubona umuhanzi [cyangwa indirimbo] watoye ari we [ari yo] ugomba kwegukana icyo gihembo.”

“Abantu nibaguha likes nyinshi kuri iyo mpamvu watanze muri comments, igitekerezo kizagira likes [kizakundwa] nyinshi, umuhanzi natsinda, nyiracyo azegukana amakesi atanu ya SKOL Malt. Muri buri cyiciro hateganyijwe amakesi atanu, batanu nibanganya likes, bazagabana ayo makesi.”

Tuyishime yakomeje agira ati “Nutora indirimbo y’umuhanzi runaka ikegukana igihembo ihize izindi mu cyiciro runaka, ari nawe wagize likes nyinshi, nawe uzegukana igihembo cyawe cy’amakesi atanu.”

“Ni likes kuva uwo munsi watoreyeho kugeza birangiye [tariki ya 13 Nzeri] nk’uko umuhanzi na we kugira ngo atsinde, bazabara amajwi ye guhera igihe bishyiriye ahagaragara kugeza ku munsi wa nyuma.”

Muri ibi bihembo bizatangwa tariki ya 13 Nzeri 2020, mu cyiciro cy’umuhanzi wakunzwe mu mpeshyi harimo Platini, King James, Nel Ngabo, Bruce Melodie na The Ben.

Indirimbo yakunzwe mu mpeshyi harimo Do Me ya Marina na Queen Cha, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melodie, Igare ya Mico The Best na Saa Moya ya Bruce Melodie.

Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi harimo B-Threy, Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Ways na Calvin Mbanda.

Icyiciro cya nyuma ni igihatanamo abatunganya indirimbo ari bo Element, MadeBeats, Knoxbeat, Clément na Davydenko.

Amatora azakorerwa kuri website ya Kiss FM. Hari kandi amanota azatangwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Ni ubwa gatatu ibi bihembo bigiye gutangwa byikurikiranya, mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo babyegukanye.

Mu 2019 byegukanywe na Bruce Melodie nk’umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi yabaye indirimbo y’impeshyi, Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi yabaye Amalon mu gihe Producer w’umwaka yabaye MadeBeats.

SKOL yatanze amahirwe yo gutsindira amakesi 20 y’ibinyobwa byayo ku bazatora mu bihembo bya “Kiss Summer Awards”
Abahanzi bahatanye muri ibi bihembo bizatangwa tariki ya 13 Nzeri
Indirimbo zizatoranywamo iyahize izindi mu mpeshyi ya 2020
Abatunganya indirimbo [producer] bahataniye kuzavamo uwahize abandi
Abahataniye kuzavamo umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .