Kavukire Alex wari uyoboye itsinda ry’abanyamakuru ba Isango Star banateguye ‘Isango na Muzika Awards’ yavuze ko bashimira bikomeye SKOL yabanye nabo muri uru rugendo.
Ati “Twashimiye cyane uruhare SKOL yagize mu guha umunezero Abanyarwanda bakurikira Isango na Muzika Awards, twagendanye mu bice bitandukanye kuko badufashije mu bitaramo bitandatu twakoze.”
SKOL niyo yari umuterankunga mukuru wa ‘Isango na Muzika Awards’ y’uyu mwaka, ibihembo bikaba byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2024.
Ibi bihembo byashyikirijwe abahanzi bari mu byiciro 12, aho Bull Dogg ariwe wacyuye ibihembo bibiri birimo, icya ‘Best Hip Hop Artist’ n’icya ‘Best Album of The Year’ yatwaye abikesha ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Riderman.
DJ Phil Peter we yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka ndetse n’icy’indirimbo yahuriweho n’abahanzi benshi yakunzwe kurusha izindi, ibi akabikesha indirimbo Jugumila yakoranye na Kevin Kade ndetse na Chriss Eazy.
Abandi begukanye ibihembo mu Isango na Muzika Awards barimo; Bwiza wegukanye icy’umuhanzikazi witwaye neza, Bruce Melodie wabaye umuhanzi w’umugabo witwaye neza, Zeotrap wabaye umuhanzi mushya mwiza na Israel Mbonyi wegukanye icy’umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwaye neza.
Ruti Joel we yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukora umuziki gakondo w’umwaka, ukora amashusho y’indirimbo witwaye neza we aba Fayzo pro ni mu gihe Element we yegukanye igihembo cya Producer w’umwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!