Skol yabaye umuterankunga wa mbere w’ibihembo bya Kiss Summer Awards20

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Kanama 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Abanyamuziki bahagaze neza mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, bagiye gushimirwa binyuze mu bihembo bya “Kiss Summer Awards20”, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu bitewe inkunga n’uruganda rwa Skol.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bitegurwa na Radio Kiss FM iri mu zikomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda. Byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2018. Kiss Summer Awards20 ihabwa abahanzi bakoze indirimbo zigakundwa mu gihe cy’impeshyi.

Uncle Austin, umunyamakuru wa Kiss Fm akaba umwe mu bagira uruhare mu itegurwa ry’ibi bihembo yabwiye IGIHE ko Skol yatangiye gutera inkunga ibi bihembo ariko bidasobanuye ko abahanzi bazabihabwa hari amafaranga bazahabwa.

Ati “Awards buri gihe ntabwo isobanuye amafaranga, ni ibintu bikwiye gutandukanywa. Abazatsinda hari uburyo bazabona inyungu ariko sinavuga ngo ni amafaranga bazahabwa ahubwo hari uburyo bazunguka bigenwe n’umuterankunga.”

Umwaka ushize abahatana bari mu byiciro bine birimo icy’umuhanzi mwiza w’impeshyi (Best Summer artist), indirimbo nziza y’impeshyi (Best summer song), utunganya indirimbo mwiza w’impeshyi (Best summer producer) n’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new summer artist).

Amakuru ahari ahamya ko hari ikindi cyiciro cyongewemo ariko kikazatangazwa ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020 ubwo hazaba hatangazwa abahatana.

Mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo begukanye ibi bihembo.

Mu mwaka wa 2019 byegukanywe na Bruce Melodie nk’umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi yabaye indirimbo y’impeshyi, Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi yabaye Amalon, mu gihe Producer w’umwaka yabaye Madebeats.

Bruce Melodie niwe wabaye umuhanzi w'impeshyi mu 2019
Skol ibaye umuterankunga wa mbere w’ibihembo bya Kiss Summer Awards20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .