Sintex yakoze indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y’ibyamubayeho mu rukundo kubera gukena

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Sintex uri mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki Nyarwanda yashyize hanze amajwi y’indirimbo ye nshya yise ‘Urukumbuzi’ ikubiyemo inkuru mpamo y’ibyigeze kumubaho mu rukundo.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’umusore wakunze umukobwa nyuma akaza kumubura bitewe no kuba yaramutwawe n’undi musore umurusha amafaranga. Akaririmba avuga ko amukumbuye bitavugwa.

Yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo biturutse ku nkuru mpamo y’ibyo yanyuzemo mu rukundo, ku mukobwa yakunze bakaza kumumutwara kubera ubukene.

Ati “Ubutumwa buri mu ndirimbo ni kwa kundi iby’Isi bihinduka waba ukundana n’umukobwa akarambirwa agashaka umuntu ufite amafaranga. Ni inkuru mpamo yambayeho. Nakundanye n’umukobwa ageze aho ararambirwa arigendera.”

Uyu musore yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu cyumweru gitaha.

Uyu muhanzi yavuze ko ari kwitegura kumurika album ye ya mbere umwaka utaha icyakora ngo ntaramenya neza uko izaba yitwa.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni umubyinnyi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Dancehall, ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda.

Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy umwe mu basaza bafite impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

Sintex yatangiye umuziki mu 2013, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Akabazo’ akurikizaho izirimo ‘Nta by’ubuntu’ n’izindi zitamenyekanye cyane.

Umva indirimbo nshya ya Sintex "Urukumbuzi"

Sintex ari mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .