Sindirimbamo ariko harimo ijwi ryanjye: Bad Rama yahishuye byinshi ku ndirimbo yahurijemo abahanzi bo muri The Mane

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Kanama 2020 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe ubuyobozi bwa The Mane bwamamaza ko hagiye gusohoka indirimbo nshya “Ikanisa” yahurijwemo abahanzi bo muri iyi label bose na nyirayo Bad Rama.

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi itarimo igitero cy’uyu mugabo wahisemo gushora ubutunzi bwe mu muziki nyarwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Bad Rama yavuze ko ariwe wateguye indirimbo “Ikanisa”.

Ati “Ninjye wateguye iyi ndirimbo, iyo nza kuba nshaka kuririmbamo ntawari kumbuza. Kuriya ikoze niko nabishakaga kandi ngira ngo ku bwanjye naranyuzwe.”

Bad Rama avuga ko iyi ndirimbo nubwo nta gitero afitemo ariko harimo ijwi rye, ati ”Aho bitandukaniye n’izindi zikorwa n’aba Djs batandukanye cyangwa aba Promoters, ni uko njye byibuza humvikanamo ijwi ryanjye no mu mashusho y’indirimbo muzambonamo.”

Uyu mugabo washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yavuze ko usibye iyi ndirimbo yumvikanyemo hari n’izindi ashobora kuzakora mu minsi iri imbere.

Ati “Abanzi kuva kera barabizi ko nari umuririmbyi, ubu rero sinavuga ngo bimeze bite, ahubwo abantu bategereze bitangira gahoro gahoro wabona mpise nkomerezaho.”

Iyi ndirimbo nshya y’abahanzi bo muri The Mane, yaririmbwemo na; Bad Rama,Queen Cha, Marina na Kelvin Mbanda basigaye babarizwa muri iyi nzu.

Amashusho y’iyi ndirimbo nayo ngo ari gukorwa ku buryo azasohoka vuba mu gihe kitarambiranye, nk’uko Bad Rama yabivuze.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Country Record, ikorwa na Producer Element. Bad Rama avuga ko byabaye ngombwa ko bahindura ntibakorere muri The Mane kuko bari bakeneye no gukorana n’uyu musore mushya ariko w’umuhanga mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi.

Uhereye ibumoso; Gahunzire Arstide (manager muri The Mane), Bad Rama, Marina, Queen Cha, Kelvin Mbanda na Safi Eric uri mu buyobozi bwa The Mane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .