Ibi Might Popo yabigarutseho mu minsi ishize ubwo iri shuri ryakoraga ibirori byo gusoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022-2023, aha akaba yari abajijwe uko yiyumva iyo abonye abahoze ari abanyeshuri be uyu munsi babica bigacika mu muziki.
Mu gusubiza iki kibazo, Mighty Popo yavuze ko ataranyurwa ndetse inshuro nyinshi arara adasinziriye yibaza ku iterambere ry’abanyeshuri be n’abanyuze kuri iri shuri.
Ati "Nzaruhuka ari uko ibi mbonye hano mbibonye muri Festival muri Amerika, mu Bufaransa n’ahandi hose. N’iyo mwakora ibimeze gute inaha, mba natangiye gutekereza igikurikira. Umunsi ku wundi mba nibaza icyo izi mpano zizakora, mbega mba meze nk’umubyeyi wibaza ku bana be aho bari buri gihe."
Ibi abigarutseho mu gihe iri shuri rimaze kurangizamo abahanzi b’ibyamamare nka Kenny Sol, Igor Mabano, Okkama, Symphony Band, Ariel Wayz, Yverry, Yvanny Mpano, Ben Adolphe, Umuraperi Karigombe n’abandi benshi.
Uretse aba ariko, iri shuri rimaze gushyira ku isoko amatsinda menshi akora umuziki wa live mu birori binyuranye, yaba ibibera mu tubari, amahoteli n’ahandi hanyuranye.
Ishuri rya muzika rya Nyundo riherereye i Muhanga, ryatangiriye i Rubavu mu 2014, imfura zaryo zisoza amasomo mu 2017.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!