Iyi ndirimbo Kitoko yabwiye IGIHE ko yahisemo kuyisubiramo kuko yari asanzwe ayikunda kuva mu bwana bwe icyakora atari azi nyirayo niba yaba akiriho.
Ati “Tiro ni indirimbo nakuze nkunda kuva mu bwana, numvaga nzayisubiramo igihe icyo ari cyo cyose ariko nkagorwa no kutamenya niba nyirayo yaba akiriho.”
Kitoko ahamya ko mu minsi ishize ari bwo yatumiwe mu gitaramo n’umugabo uzi Bahaga wari warayihanze aba ari na we umufasha kubahuza.
Kitoko aha akaba yagize ati “Umugabo uherutse kuntumira mu Bubiligi ni we wambwiye ko asanzwe azi Bahaga ndetse amenyesha ko nubwo yari atuye mu Budage ariko yatashye i Burundi. Nyuma namusabye kuduhuza arabikora bityo musaba kuyisubiramo arabinyemerera.”
Kitoko ahamya ko inzozi ze zabaye impamo kuko ari umuhanzi wakuze akunda iyi ndirimbo ndetse arota kuzabona nyirayo.
Kitoko wari umaze igihe atagaragara cyane mu muziki, yavuze ko agihabwa uburenganzira bwo gusubiramo iyi ndirimbo yihutiye guhita abishyira mu bikorwa kuko yari afite amatsiko yo kuzibona yayikoze.
Uyu muhanzi umaze igihe yarimukiye mu Bwongereza, yaherukaga gusohora indirimbo mu Ukuboza 2023 aho yashyize hanze iyitwa ‘Uri Imana’.
Iyi na yo yagiye hanze nyuma y’igihe kinini Kitoko adashyira hanze indirimbo iyo ari yo yose,cyane ko iyo yaherukaga ari iyitwa ‘Gahoro’ yari yarasohoye mu Ukuboza 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!