Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muganga ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Mowana’, yagize ati "Mba mbona mu Rwanda bataraha agaciro abajya mu mashusho y’indirimbo. Yego njye ndabikunda kandi mba numva nabikora ariko biragoye ko wabigira umwuga hano mu Rwanda.”
Uyu mukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘Mowana’ ya King James ndetse na Ndotsa ya DJ Pius, Platini na Uncle Austin ahamya ko mu gihe umuhanzi yamwiyambaza bashobora gukorana ariko adashobora kubibara nk’akazi ka buri munsi.
Umutoniwase Nadia uri mu bakinnyi ba filime bagezweho by’umwihariko mu yitwa ‘Umuturanyi’. Ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane mu 2022 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Yanitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda yegukanamo Ikamba rya Miss Popularity.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!