00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simon Kabera yatunguranye mu giterane abarimo Aimé Uwimana bahemburiyemo imitima ya benshi (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 12:03
Yasuwe :

Umuramyi Simon Kabera uri mu bahanzi barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatunguye abitabiriye igiterane cy’amashimwe cyari cyatumiwemo abarimo Aimé Uwimana, Christian Irimbere, True Promises n’abandi.

Iki giterane cyabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022, mbere y’amasaha make ngo Abakirisitu bizihize ibirori bya Noheli.

Nk’uko intero yacyo yabigiraga ‘“Christmas Thanksgiving Worship’ cyari icyo gushima Imana cyateguwe n’Ihuriro Irere Family Network ryashinzwe na Nirere James n’umugore we Nirere M. Jackie.

Itsinda rihimbaza Imana binyuze mu mbyino rya Shekinah Dance, niryo ryabimburiye abahanzi mu mbyino zinogeye ijisho.

Mu myambaro ya Kinyarwanda, iri tsinda risanzwe ribarizwa muri Evangelical Restoration Church, i Masoro ryafashije abitabiriye kwegerana n’Imana binyuze mu mbyino.

Bakorewe mu ngata na Shinning Stars nayo yo muri Evangelical Restoration Church Masoro.

Iri ni itsinda ry’abasore n’inkumi bifashisha imikino batanga ubutumwa bwo gushima Imana.

Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA, wayoboye iki giterane yaje guha umwanya Nirere n’umugore we bagaruka ku mpamvu bateguye iki giterane.

Bavuze ko ari ishimwe ku Mana yashimye ko abantu benshi bahurira hamwe ngo bayiramye, bayishimire by’umwihariko muri ibi bihe bisoza umwaka.

Muri iki giterane abahanzi bari batumiwe bose Aime Uwimana, Christian Irimbere, Arsène Tuyi, Chryso Ndasingwa, Rene Patric baririmbye mu buryo bumeze nka korali imwe.

Aho umwe yarangizaga kuririmba agasa n’ujya inyuma gato undi akaza imbere nawe akaririmba indirimbo eshatu cyangwa enye hagakurikiraho undi gutyo gutyo.

Ubwo bari basoje, Simon Kabera yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo ye , yise ‘Ukwiye amashimwe’. Ni indirimbo yahembuye imitima ya benshi bitabiriye iki giterane.

Simon Kabera yavuze ko nta kintu cyiza nko kuba mu bwiza bw’Imana.

Muri iki giterane kandi haririmbyemo itsinda rya True Promises yaririmbye indirimbo zayo zakunzwe zirimo ‘Mana Urera’ n’izindi zifasha Abakirisitu gusirimba.

Itsinda rya True Promises kandi ryaririmbye mu buryo bunogeye amatwi indirimbo ya Noheli ‘Gloria’ bafasha abantu kwizihiza neza Noheli.

Abahanzi bafashije Abakirisitu guhembuka
Abageze mu zabukuru nabo bitabiriye iki giterane cy'amashimwe
Abantu bafite ubumuga nabo ntibahejwe muri iki giterane
Abana baje bambariye Noheli baje gushima Imana
Babyinnye muri KCC ivumbi riratumuka
Agasaro Tracy yabyinnye karahava
Baje bitwaje amabendera ya 'Yesu'
Batunguranye ubwo bazaga bitwaje amabendera
Christian Irimbere wakunzwe mu ndirimbo 'Obligado' yataramiye abantu mu zirimo 'Ni umugabo ndamwemera'
Christian Irimbere yataramiye abitabiriye iki giterane cya 'Christmas Thanksgiving Worship'
'Christmas Thanksgiving Worship' yitabiriwe n'abantu benshi
Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Giraneza Jacky benshi bakunze kwita 'Flower' ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo, aherutse guhurira mu ndirimbo yo gushima Imana na musaza we Mr Kagame
Icyumba cya KCC cyari kirimo imbaga y'abaje gushima Imana
Imbyino zigezweho no mu rusengero zagezemo
Imiryango iba yazanye mu gitaramo cy'amashimwe
Imitima yabo yahembutse
Mu buryo bumeze nka korali, abahanzi barimo Aime Uwimana, Christian Irimbere n'abandi bahuriye ku rubyiniro
Nirere James yashimiye Imana yarinze Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2022
Rene Patric n'umugore we Agasaro Tracy bataramiye imbaga yari iri muri KCC
Rene Patrick yanyuze imitima y'abitabiriye iki giterane
Shining Stars nayo yo muri Evangelical Restoration Church Masoro yagaragaje ubuhanga
Shining Stars yo muri Evangelical Restoration Church Masoro yerekanye imikino itandukanye
Simon Kabera ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Simon Kabera na True Promises
Simon Kabera yafatanyije na True Promises mu kuririmba indirimbo ye
Simon Kabera yagaragaye mu gitaramo cy'amashimwe
Umutima we wuzuye amashimwe
Uyu yari yitwaje ifirimbi

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .