00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rocky yatandukanye na Papa Cyangwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 08:59
Yasuwe :

Uwizeye Marc uzwi nka Rocky,, abinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru, yahamije ko yatandukanye n’umuhanzi Papa Cyangwe bari bamaze igihe bakorana.

Rocky yagaragaje ko Papa Cyangwe ari we wamusabye ko batandukana kuko yifuzaga gukora umuziki ku giti cye bityo nawe amuha rugari.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.”

Rocky abajijwe ku miterere y’amasezerano yari afitanye na Papa Cyangwe, yavuze ko bari bariyemeje gukorana kugeza igihe ibintu bibereye byiza.

Ati “Urumva twahuye nk’abavandimwe, twiyemeje gukorana kugeza igihe ibyo twatekerezaga bikunze, ariko bibaye ngombwa ko dutandukana.”

Uyu musore abajijwe niba ntacyo bishyuza Papa Cyangwe, yagize ati “Ntacyo rwose, turamusabira umugisha kugira ngo azahirwe.”

Nubwo atigeze yifuza kuvuga uwo ari we, Rocky yahishuye ko agomba gutangaza undi muhanzi mushya bagiye gukorana.

Ati “Twe duhora twifuza gukorana n’abanyempano bato tukabafasha kumenyekana. Uwo tugiye gukorana arahari ndetse n’indirimbo ze zirakoze, twe twiteguye gukorana.”

Nubwo atamuvuze ariko amakuru atugeraho ahamya ko Rocky agiye gutangira gufasha umuhanzikazi tutabashije kumenya uwo ari we, gusa ngo n’indirimbo zabo bamaze igihe bazikora icyari gusigaye ni ukuzisohora.

Akimara gutandukana na Rocky, Papa Cyangwe yahise asohora indirimbo yise ’Nyonga’

Zimwe mu ndirimbo Papa Cyangwe yakoranye na Rocky

Papa Cyangwe yasezeye kuri Rocky amubwira ko yifuza kwikorana mu muziki
Amakuru ahari avuga ko Rocky agiye gutangira gukorana n'umuhanzikazi mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .