Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Travis Montorius Greene uri kubarizwa muri Nigeria, yavuze ko ababajwe bikomeye n’uko atakibashije gutaramira mu Rwanda no muri Uganda kubera amakosa y’uwamutumiye muri ibi bitaramo utabashije kumwishyurira amatike y’indege.
Ati "Mfite umutima umenetse wo kubamenyesha inkuru y’uko ntagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuko nta tike y’indege nigeze ngurirwa n’uwantumiye. Turi muri Afurika, twifuzaga gufatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru, hashize igihe abamfasha bari kuganira n’uwantumiye utari umunyamwuga! Ndi kubasengera ngo abaguze amatike byibuza ayabasubize."
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo ababajwe no kuba atagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuri iyi nshuro, azakora ibishoboka byose akazahakorera ibitaramo vuba.
Yibukije abo muri Kenya na Zimbabwe ko gahunda yabo igikomeje, mu gihe iyo mu Rwanda no muri Uganda ho yamaze gusubikwa.
Travis Montorius Greene, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1984, yari ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Kigali Praise Fest 2022.
Mu Rwanda uyu muhanzi wari watumiwe na RG Consult Inc. yari ategerejwe ku wa 8 Ukuboza 2022 ndetse n’amatike amaze iminsi ashyizwe ku isoko.
Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari kubera muri Camp Kigali, aho kwinjira byari byashyizwe ku bihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP, ibihumbi 40 Frw mu myanya ya VVIP ndetse n’ameza y’abantu 10 yaguraga ibihumbi 350 Frw ku bari batangiye kugura amatike mbere.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ubuyobozi bwa RG Consult Inc. ntacyo bwari bwagatangaje ku byo bashinjwa n’uyu muramyi wamaze guhamya ko atagitaramiye mu Rwanda.
Icyakora amakuru twamenye ni uko nabo bamaze kwemera ko iki gitaramo kitakibaye, hari gutegurwa itangazo rigenewe abanyamakuru rikomoza ku byatumye gihagarikwa n’ibigiye gukurikiraho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!