Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Dubai mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2025, bibera imbere y’inshuti zabo zirimo Habimana Hussen Eto’o uzwi muri Rayon Sports ndetse n’umuhanzikazi Bwiza.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho.
Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bakavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, uyu mukobwa yanze kwerura iby’urukundo rwe n’uyu musore, ati “Shizzo ni inshuti yanjye, mwita Papa Ju, we akanyita Mama T, mutegereze niba bihari muzabibona. Igihe kirarema niba hari ibihari muzabibona niba nta bihari ubwo nta bihari.”
Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.
Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!