00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shira amatsiko kuri album ’Tuyorane’ Rafiki agiye gusohora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Mazimpaka Rafiki benshi bazi nka Rafiki Coga Style ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya kane yise ‘Tuyorane’, ikaba ifite umwihariko w’uko yayikoze mu njyana ya Coga Style ivuguruye.

Mu kiganiro na IGIHE, Rafiki yahishuye ko ari album amaze umwaka akoraho, ikazasohoka tariki 29 Ukwakira 2021.

Iyi album izaba ikubiyeho indirimbo ze bwite ndetse n’izo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda cyane ko yiyemerera ko abo yifuje gukorana na bo hanze y’Igihugu yagowe n’ubushobozi.

Ati “Hari abo nashakaga gukorana na bo hanze y’u Rwanda ariko ubushobozi bukomeza kumbera ikibazo, gusa nizeye ko akazi twakoze abantu bazagakunda n’izo ndirimbo zigakundwa ku ruhando mpuzamahanga.”

Rafiki agiye kumurika iyi album ikurikira ‘Ica mbere’, ‘Igikosi’ n’indi yabumbiyeho indirimbo nyinshi yagiye akora mu myaka ishize.

Uyu muhanzi yavuze ko amaze igihe adasohora album kuko isoko ry’umuziki mu Rwanda ryari ryarapfute.

Ati “Urabona isoko ry’umuziki ryari ryarapfuye, icyakora urebye uburyo ziri kugurwa ku mbuga zicururizwaho, ni cyo cyanteye imbaraga zo kongera gukora album.”

Rafiki yahishuye ko album ye nshya izaba iriho abahanzi bo mu Rwanda barimo; Makonikoshwa, Ras Ngabo na B Threy iyi ikaba yarakozwe n’aba Producers barimo; Lazer Beat na Bob Pro.

Uyu muhanzi yavuze ko mu by’ukuri iyi album yabashije kuyikora abifashijwemo n’inzu itunganya umuziki mu Busuwisi yitwa ‘Brotherhood Record’.

Mu byo kwitega kuri iyi album Rafiki yavuze ko harimo ibitaramo azakora yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ati “Mu Rwanda na ho nzahakora ibitaramo, hanyuma ku mugabane w’Uburayi mbifashijwemo n’abo dukorana na ho ndateganya kuhataramira ndetse nakumenyesha ko hari amasezerano nasinye.”

Indirimbo ’Ngufashe’ Rafiki aherutse gusohora

Mazimpaka Rafiki uzwi nka Rafiki Coga Style ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya kane yise ‘Tuyorane’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .