Shira amatsiko ku buzima bwa Cobra, umunyemari washinze Cadillac na Cocobean (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Umuntu wese uvuze akabyiniro ka Cadillac, benshi bahita bumva Cobra [Habimana Eugène] wagashinze kakamamara cyane mu Rwanda guhera mu 1995 mbere yo gushya mu 2012.

Kabaye akabyiniro kubatse izina rikomeye mu bihe iterambere ryari rikiri hasi, ku buryo n’abaturukaga hanze y’u Rwanda iyo bashakaga gucinya akadiho, feri ya mbere ariho bayifatiraga.

Ni akabyiniro kubatse amateka mu Rwanda ndetse kari gafite ikirango cy’itara ryakaga hejuru mu masaha y’ijoro, ku buryo abari mu nkengero za Kigali ndetse n’abayituyemo baribonaga.

Cobra wagashinze yavutse mu 1959, ariko umubonye ntiwamukekera imyaka afite kuko ubona afite imbaraga n’itoto bya gisore.

Yatunze utubari twinshi n’utubyiniro yaba mu Rwanda no hanze yarwo ku buryo iyo umubwiye kubirondora nawe akubwira ko hari utwo atibuka. Niwe washinze akubatse izina mu Burundi kitwa Star Night, Cadillac ndetse n’akabari kari mu tugezweho kazwi nka Cocobean.

Iyo abajijwe aho yakuye izina rya Cobra avuga byaturutse ku mashagaga yagiraga mu busore bwe, ati “Iryo zina naribonye mu busore bwanjye. Hari ukuntu washwanaga n’abandi basore kubera filime twarebaga ukabakubita umutwe, baza kunyita Cobra. Kuva icyo gihe cyose nitwa gutyo noneho nza no gufunguramo sosiyete.”

IGIHE yaganiriye n’uyu mugabo ufite izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, cyane ko uretse kuba afite utubyiniro yagize uruhare mu bitaramo abahanzi batandukanye barimo nka Brenda Fassie wo muri Afurika y’Epfo n’abandi bakoreye mu Rwanda.

Cobra ahuza ubuzima bwe bwo gushabika, n’ubusanzwe cyane ko yafungutse amaso nyuma y’aho nyina apfuye afite imyaka itatu agasharirirwa n’ubuzima.

Uyu mugabo avuga ko mbere yo gutangira ibijyanye n’utubari n’utubyiniro yabanje gusiragira mu bihugu bitandukanye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse na Uganda, aha hose yakoraga ubucuruzi butandukanye.

Uko yagize igitekerezo cyo gushinga akabari

Cobra avuga ko yagize urukundo rwo gukora ubushabitsi bw’ibijyanye n’utubari n’utubyiniro, nyuma y’uko umwe mu nshuti ze z’I Burundi wakoraga ubu bushabitsi yahisemo kubuvamo ikabumusigira.

Ati “Nakundaga umuziki kuva kera. Hari mugenzi wanjye wari ufite akabyiniro mu Burundi agiye kugenda ndakagura karakundwa cyane. Nabikoze neza abantu baragakunda. Nibwo navuze nti reka nkomeze aka kazi, kuko nukora akazi uzajye ugashyiraho umutima.”

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahisemo gutaha agakomereza ubu bushabitsi mu gihugu cyamubyaye.

Ati “Nkoze imyaka irenga 30 ibijyanye na restaurant, utubari n’utubyiniro, nagiye nkora n’ibindi bikorwa by’umuziki. Natangiye akazi k’utubyiniro mu 1989. Naragafunguye ndakora mu 1994 dutaha mu Rwanda. I Bujumbura nakoraga ibintu bijyanye n’abahanzi. Twageze mu Rwanda naho mpita ntangiza akabyiniro i Remera nyuma nza gushinga Cadillac mu 1995. Yarahiye ariko ntabwo nigeze ncika intege.”

Itara ryakaga hejuru kuri Cadillac ryaramuhenze

Avuga ko kugira ngo ashyire itara ryakaga cyane kuri Cadillac, byaturutse ku gitaramo yagiyemo muri Afurika y’Epfo.

Ati “Nagiye muri Afurika y’Epfo hari igitaramo, bafite ariya matara yaka mu kirere, mbona ni amatara meza gusa muri iyi minsi ntabwo wapfa kuribona. Nkimara kurizana nibwo abantu batangiye kuvuga ngo imperuka igiye kuba, hari umusore w’i Nyamirambo wagiye mu bwiherero araribona araramo akeka ko imperuka yageze.”

Arongera ati “Ririya tara ryerekana ahantu hari ibyishimo. Warishyiragaho abantu bakabona ko ari muri Cadillac, ryari mu buryo bwo kwamamaza. Nariguze kera sinibuka neza umwaka ariko nariguze nka 6 000$. Ryarampenze.”

Mu 2012, akabyiniro ka Cadillac gashya, hari abigambye ko basenze bagasaba Imana kugatwika. Icyo gihe hari umuhanuzi wumvikanye avuga ati “Navuze ntunga urutoki kuri Cadillac, nkivuga gutyo mbona iraturitse, iragurumana.”

Cobra iyo abajijwe kuri aba bahanuzi mu gusubiza we ntiyemeranya n’abantu bavuze ibyo, ahubwo akemeza ko hari ahantu heza ho kwishimishiriza.

Ati “Hari umuntu wishimira ko undi yahombye ? urebye neza muri Cadillac hari ahantu heza ho kwishimishiriza ho kubyinira, kubera iki uwo muntu atavuze kuri za Hotel abantu bakoreramo amarorerwa. Cadillac hari ahantu ho kubyinira. Wabibuza abantu se ?Ibyo ni ibintu byahimbwe. Abo narabihoreraga.”

Nubwo yihebeye ubushabitsi bw’utubari, ntanywa inzoga

Bitandukanye n’abandi benshi bakunze kugaragara muri ubu bushabitsi bw’utubari n’utubyiniro, Cobra we avuga ko atanywa inzoga, ahamya ko amaze imyaka 17 atareba ku gacupa kubera ko yabonye hari ingaruka mbi bizamugiraho.

Ati “Ntabwo nywa inzoga cyangwa itabi. Gutunga akabyiniro cyangwa akabari ntabwo bivuze kunywa inzoga, nishimana n’abantu tugaseka, nigeze kunywaho ariko ubu maze imyaka 17 ntabikora. Hari umuntu ushobora kubona ko kunywa inzoga bizamugeza habi, nanjye narazinywaga nkaryoherwa nkakomeza. Kunywa inzoga utazi kubishyira kuri gahunda ntabwo biba byiza.”

Uyu mugabo tariki ya 29 Werurwe 2017 ubwo yari mu rugendo rw’ivugabutumwa ari gukorana n’abandi bakirisitu bo muri Zion Temple muri Israel yabatijwe na Apôtre Paul Gitwaza.

Uyu mukozi w’Imana yari ayoboye itsinda ry’abakirisitu bagera muri mirongo itanu bagiye mu rugendo rwo gusura Israel no kuvugira amasengesho ku butaka bubitse amateka yiganjemo ayo Yezu/Yesu yanyuzemo mbere y’uko asubira mu ijuru.

Yabatirijwe mu mugezi wa Yorodani ari na wo Yohani Baptiste yabatirijemo Yezu, uyu mugabo na we Gitwaza yamushyizemo inshuro zirindwi arangije azamura ikiganza ashimira Imana anahamya ko ariyo yonyine ishobora guhindura ibintu byose ku Isi.

Abajijwe niba ibi bintu bitazabangamira akazi ke k’utubari cyane ko abenshi bemera Imana batatwemera, mu gusubiza yavuze ko atari ko we abibona. Kuri we kubatizwa kwe kwaturutse ku mubembe yabonye bahuje ibibazo witwa Nāmani , ufite inkuru iri muri Bibiliya Yera 2 Abami 5:1-27.

Ati “Njye nsenga mu buryo bwanjye, nsenga Imana kandi ndayubaha. Nigeze gusengera kwa Masasu ndetse no kwa Gitwaza ariko kenshi nakundaga gusengera mu rugo. Naciye muri byinshi ariko nemera Imana. Nagiye muri Israel mpura n’inkuru ya Nāmani wo muri Bibiliya. Hariya nabatirijwe yagiyemo inshuro zirindwi , nanjye nasanze duhuje inkuru njyamo izo nshuro. Nashimiye Imana ariko sinavugaga ko ngiye kureka ibyo nkora bijyanye n’akabari.

Arongera ati “Umunsi Imana izabona ko ishaka kumpindurira akazi kanjye. Abantu ukuntu bameze ntabwo wababuza ibyo kuvuga. Abazi ko akabari ari kabi bazagume mu rugo naho abazi ko ari keza baze. Niko kazi kanjye. Uko abantu bavuga ntabwo Wabasha kubikurikira ushobora kuzagera aho usara. Hari abavuze ko nabaye umurokore, ngiye gufungura urusengero hari benshi bavuga ibyo bishakiye. Njye ndasenga, nubaha Imana n’umuryango wanjye.”

Cobra kuri ubu avuga ko nta gahunda afite yo guhagarika ubu bushabitse bwe dore ko ateganya no kugura akabyiniro ka Suncity gaherereye i Nyamirambo.

Cobra amaze imyaka irenga 30 akora ubushabitsi bw'utubari n'utubyiniro
Cobra yatangiriye ubu bushabitse bwe i Burundi
Mu 2012 Cadillac yarahiye irakongoka
Cadillac ya Cobra yarahiye ibintu byose byari birimo birakongoka
Nubwo Cadillac ya kera yahiye Cobra yarongeye azana indi nshya iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati
Cobra ubwo yabatizwaga
Abatizwa umwana we yavuze ko bimuteye ishema
Cobra na Gitwaza bavuye muri Israel aho uyu mugabo yabatirijwe

Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .