Shira amatsiko ku bibera mu cyumba cya massage

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Benshi mu basirimu iyo umunaniro w’akazi ubazengereje, bajya kunanuza imitsi ku babyigiye babifitemo ubumenyi. Baba bafite ubuhanga bw’aho bakanda imitsi ikarambuka, hari n’abayoboka aba bahanga babisabwe na muganga kubera uburwayi baba bagomba kwirinda cyangwa kwivuza.

Amatsiko ni menshi ku bataragera mu cyumba cya massage, bakunze kwibaza ibibera mu cyumba gifungiyemo abantu babiri, ukorerwa ubu buvuzi akenshi bimusaba kwambara ubusa cyangwa akambara utwenda tumufasha kwirekura.

Buri wese mu bayikora muganiriye biragoye ko agusubiza impamvu nta bantu b’igitsina kimwe bakunze gukorerana massage.

Ni umurimo utunze abasore n’inkumi, abagore n’abagabo benshi ariko banafitiye akamaro abatari bake babagana, yaba mu buryo bwo kwivuza cyangwa kunanuza imitsi.

Kunanura imitsi ni bimwe mu byigwa mu ishuri ndetse uwabiminuje afatwa nka muganga.

Muri iyi nkuru ntabwo tuza kwibanda ku buhanga bwo gukora aka kazi, tugiye kwibanda ku kumara utarayigeramo amatsiko ku bibera mu cyumba kiberamo massage.

Twiyambaje umwe mu bakora aka kazi mu buryo bw’umwuga, Mukundente Marie Josée.

Massage si ikintu cyorohera uyikoze bwa mbere

Uyu mukobwa yavuze ko massage, ari igikorwa gishobora gufasha umuntu mu buryo bwo kunanura imitsi no kuzibura imiyoboro y’amaraso kugira ngo arusheho gutembera neza mu mubiri.

Ibi bifasha uwayikorewe kuruhuka neza, imitekerereze ye ikaba yahinduka ndetse ishobora no gutuma uruhu rurushaho gusa neza.

Mukundente avuga ko massage igira ubwoko bwinshi bitewe n’icyo uyikoresha akeneye. Icyakora bitewe n’uburyo abantu bayumva, ngo hari ababicira akazi, aho kuvura abantu umunaniro bakabongerera undi mucyo yise ‘caresses massage’.

Ibi bikunda gukorwa n’ababa bifuza gukurura irari ry’abakiriya, bakabakuramo amafaranga kugira ngo babamare irari baba babateye.

Ibintu Mukundente ahamya ko byangiza isura y’akazi bakora kanatunze abatari bake.

Ati”Abenshi bitiranya massage n’ibyo bintu, bituma n’uyigiyemo yifuza kuryamana n’umukoreye, cyangwa ugasanga umuntu akoresha massage yo ku gitsina, izo njye sinzemera nka massage.”

Ukoresha massage asabwa kwiyambura ubusa

Umusore, umugabo, umukobwa cyangwa umugore ugiye gukoresha massage bimusaba kwiyambura imyenda ye yose cyangwa akambara utwenda tutabangamira umukoraho.

Utu twenda tw’imbere biba bisaba ko tuba tworohereye ariko tutanamuboshye, kuko dushobora guhagarika amaraso ntatembere neza nyamara ari imwe mu mpamvu za massage nkuko twabibonye haruguru.

Mukundente avuga ko nk’abaganga biba ari ibintu bamenyereye kuba umusore cyangwa umugabo yakwiyambura ubusa akamuvura. Kimwe n’uko abakobwa cyangwa abagore biyambura imbere ya muganga w’umusore.

Icyakora ngo nubwo baba barabimenyereye, ahamya ko biterwa n’umuntu kuko yaba umukiriya cyangwa umuganga hari igihe birangira baguye mu irari rishobora kubaganisha ku kuryamana.

Ati”Ariyambura kuko azi ikimuzanye, ntabwo aba aje kwishimisha aba ashaka kwivuza. Gusa benshi birabagora kuko usanga batifuza kwambarira ubusa imbere y’umukobwa cyangwa umuhungu utari umugabo we cyangwa umugore we. Iyo bibaye rero hari igihe avuga ati n’ubundi byarangiye reka tubikore.”

“Imwe mu mbogamizi yaba twe cyangwa abakiriya duhura nazo ni uko hari igihe irari riza ku ruhande rumwe cyangwa urundi, gusa twe nk’abanyamwuga bigusaba kwiyubahisha kugira ngo udatatira umwuga wawe.”

Uyu mukobwa avuga ko atahakana ko hari abirengagiza iby’umwuga bakaba baryamana n’abakiriya ariko ngo ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye.

Nubwo ari akazi katizerwa ku muntu ugiye kugakora ariko gashobora kumutunga kandi neza

Aka kazi nubwo ugakora bikunze kugorana ko yizerwa n’abo mu muryango we ko ataryamana n’abo ayikorera, Mukundente avuga ko ari akazi katunga neza ugakora kuko aba yinjije amafaranga menshi.

Uyu mukobwa ahamya ko aramutse abonye abakiriya akaba ameze neza mu mubiri, ashobora gukorera massage abantu batari munsi y’icumi ku munsi.

Ibiciro bya massage ubusanzwe bihinduka bitewe n’ubwoko bwa massage, twafatiye urugero ku ihendutse akora aho akorera.

Umuntu umwe amukorera massage ku mafaranga ibihumbi 10 Frw, ibi bivuze ko byibuza ibihumbi 100 Frw ashobora kubyinjiza ku munsi iyo byagenze neza.

Buri wese uzi imibare yakumva uburyo umuntu ukora massage ashobora gutungwa n’umwuga we.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye

Massage ni igikorwa kiruhura abatari bake baba bazonzwe n'umunaniro w'imirimo itandukanye
Massage ni umuti kurusha ko yaba inzira y'ubusambanyi
Mukundente avuga ko massage yo mu birenge ifasha cyane kuko haba imitsi ikora mu bice byose by'umubiri
Mukundente avuga ko babangamirwa n'ababangiriza isura y'akazi bakakagira isoko y'ubusambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .