Sherrie Silver yasangiye ibyishimo n’urubyiruko rw’i Nyamirambo arwigisha kubyina (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kuba ubukombe mu kubyina no kuyobora imbyino, yasangiye ibyishimo n’urubyiruko yigishaga kubyina mu gikorwa cyabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2020, aho abanyeshuri bo mu ishuri ryigisha kubyina rya Urban Dance School, bigishijwe kubyina n’uyu mukobwa umaze kwamamara ku Isi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abasaga 50 bose biyumvamo kubyina bari baje kwifatanya na we bigishwa imbyino zitandukanye.

Sherrie Silver yaje muri iki gikorwa aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi be riba mu Rwanda ryitwa ‘Silver Beat World’ risanzwe rifatanya na we mu bikorwa bitandukanye bikomeye ku Isi ndetse bagafatanya kubyina mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye.

Uyu mukobwa amaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo nka Joanna (Drogba) Remix ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza na French Montana, yamamaye cyane mu minsi ishize, yagiye hanze muri Kamena 2019.

Ni na we wayoboye imbyino zose zakoreshejwe mu ndirimbo yiswe ‘This Is America’ ya Childish Gambino yagiye hanze mu 2018 igaca ibintu ku Isi yose ikanahesha uyu munyarwandakazi ibihembo bitandukanye.

Yayoboye imbyino mu ndirimbo ‘Rescue me’ y’itsinda rikomeye ku Isi rya One Republic nayo yakunzwe n’ab’ingeri zitandukanye.

Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 we n’umuryango we baza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi w’umwuga ndetse abihuza no gukina filime.

Yakinnye mu yitwa Africa United yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Abari baje muri iki gikorwa bageze aho bakora uruziga buri wese akajya yerekana uko azi kubyina
Buri wese yahawe umwanya yerekana impano ye mu kubyina
Sherrie Silver amaze iminsi mu Rwanda
Sherrie Silver amaze kuba ubukombe mu kuyobora imbyino ku Isi
Sherrie Silver asanzwe akora ibikorwa nk'ibi byo kwigisha urubyiruko imbyino zitandukanye
Sherrie Silver izina rye ryatumbagiye ubwo yayoboraga imbyino mu ndirimbo ya Childish Gambino
Sherrie Silver n'umwana w'umukobwa w'imyaka itandatu y'amavuko witwa Keza Shakila uri mu itsinda ry'ababyinnyi be
Sherrie Silver n'umwarimu wo muri Urban Dance School bari imbere bari kwigisha abana kubyina
Sherrie Silver yafashe ifoto y'urwibutso n'aba bana
Sherrie Silver yeretse abari bitabiriye iki gikorwa imbyino zitandukanye
Sherrie Silver nyuma y iki gikorwa yafashe amafoto yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Urubyiruko rwari rwinshi rwaje kwigishwa kubyina na Sherrie Silver

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .