Sherrie Silver yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yari yagenze mu ndege ya Ethiopian Airlines, ariko akaza gutungurwa no kubura imizigo ye n’iy’abo bari bari kumwe yari irimo imyambaro bari kwifashisha muri ibi birori.
Yanditse ati “Natengushywe mu buryo bukomeye na Ethiopian Airlines. Nyuma yo kugura amatike 10 y’indege y’itsinda ryanjye, iyi sosiyete yataye imizigo yanjye yari yuzuyemo imyenda yanjye y’iki gitaramo gikomeye. Hashize iminsi itatu, ariko barambwira ko batayibonye! Ndababaye cyane, sinzi icyo nakora. Ndi kwiyumva nk’udafite aho apfunda imitwe.”
Ibirori bya Trace Awards and Festival uyu mukobwa n’itsinda rye bari bitabiriye, bagomba kubyinamo bigiye kubera muri Zanzibar.
Ibi birori bizatangirwamo ibihembo bya Trace Awards bizatangwa bizaba ku wa 26 Gashyantare 2025. Ibi birori bizahera kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, habaho iserukiramuco rya Trace rizamurikirwamo ibikorwa bitandukanye byerekeye imyidagaduro.
Uretse Sherrie Silver watumiwe muri ibi birori, Israël Mbonyi ni we Munyarwanda wenyine uhatanye muri Trace Awards.
Ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mwiza. Iki cyiciro kiri muri 24 byashyizwe muri ibi bihembo, aho ahatanye n’abandi bahanzi barimo Spirit of Praise 10 bo muri Afurika y’Epfo na KS Bloom wo muri Côte d’Ivoire.
Harimo kandi abanya-Nigeria Mercy Chinwo na Ada Ehi ndetse na Bella Kombo wo muri Tanzania unaheruka mu Rwanda mu gitaramo cyo gufata amashusho ya album nshya y’umuhanzi Mudende Eddy Claude [Eddy Muramyi].


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!