Uretse mu Rwanda, twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Ntibanyurwa” - Shemi ft. Bulldogg & Ish Kevin
Ni indirimbo ya Shemi uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yayihuriyemo na Ish Kevin na Bulldogg. Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza ukuntu batanyurwa na gato, kuko bibagirwa vuba.
“Tsunami” - Run Up
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Run Up. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ubwiza bw’umukobwa wamutwaye umutima, akamugereranya n’umutingito wa Tsunami.
“Amahane” - RoMeo Rapstar x Pogatsa ft. Redink
Ni indirimbo nshya y’abaraperi RoMeo Rapstar, Pogatsa na Redink. Muri iyi ndirimbo baba baririmba ukuntu abantu birinda ujya mu bishuko no kwiteranya, kugira ngo bagerageze kubana na bose amahoro.
“Uganze” - Irumva
Iyi ndirimbo ivuga gukomera kw’Imana ko ari yo ishyiraho iherezo, igaha ubuzima ibintu byose bidafite ubuzima ndetse iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo guhamagarira ubwami bw’Imana kuganza mu mitima y’abantu.
“Believer” - Laika
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Laika. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ukuntu umuntu ashobora gukunda umuntu akamusaba ko yamubera umwizerwa. Laika ni umuhanzikazi ukorera umuziki muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda.
“Ubibuke” - Antoinette Rehema
Ku wa 17 Gicurasi 2025, umuhanzikazi w’indirimbo zamamaza ubutumwabwiza, Antoinette Rehema uri kubarizwa muri Canada, yasohoye indirimbo nshya yise “Ubibuke”.
Iyi ndirimbo yayikubiyemo ubutumwa bukomeye bwuzuyemo impuhwe n’ishimwe, ikaba igenewe by’umwihariko abantu bose basengera abandi mu ibanga, bagasengera abandi na bo bafite ibibazo n’ibyifuzo bifuza gusengera.
“Itegure” - Prosper Nkomezi
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Prosper Nkomezi. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko abameshe ibishura ari bo bazemerwa ku munsi w’urubanza, kuko Umwami ari hafi.
“Give Praise” - Mazimpaka Prime feat. Miziguruka
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Mazimpaka Prime na Miziguruka. Ni indirimbo yakorewe muri Coffee Sound na Kina Beat, mu gihe amashusho yakozwe na Director Kojo.
“Narababariwe” - Saleh Choir
Narababariwe ni indirimbo iri kuri Album ya gatatu ya Salem Choir ibarizwa mu Itorero ADEPR Paroisse ya Kabuga. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimangira umumaro wo guhishurirwa Yesu Kristo aho bigereranwa n’umusuhuke ugarutse mu rugo, umucakara ubonye umudendezo ndetse kandi nk’imbohe ibohowe ingoyi.
Ni indirimbo yaturutse muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma 8:16 ndetse na 1 Timoteyo 1:13.
Indirimbo zo hanze…
“TaTaTa” - Burna Boy feat. Travis Scott
“Sankofa” - Gyakie
“Ex Wa Nani” - Jux Feat. D Voice
“Momma Song” - Benson Boone
“Don’t Cry, Put Your Head On My Shoulder” - Tom Odell
“Hurry Up Tomorrow” - The Weeknd
“Supernatural” - Ariana Grande
“Die For You” - Column Scott
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!