Shekinah Worship Team Masoro yamuritse album mu gitaramo cyamaze amasaha 12

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Abaramyi bahuriye mu itsinda rya Shekinah Worship Team Masoro ibarizwa muri Evangelical Restoration Church bamuritse album bise ‘Ndakwihaye’ mu gitaramo gikomeye cyamaze amasaha 12.

Abakunda kuramya no guhimbaza bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo gikomeye cyabereye muri Evangelical Restoration Church Masoro iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu.

Cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2020 iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rihuriramo n’abandi bahanzi bakomeye muri uyu muziki barimo Rene Patrick, Yvan Ngenzi, Papi Clever, Shining Stars, Alarm Ministries na Coeur d’Adoration de Goma.

Coeur d’Adoration de Goma yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Fanda nayo’, Alarm Ministries baririmba iyitwa ‘Yasatuye ijuru’, Yvan Ngenzi aririmba iyitwa ‘Yambwiye ko atazampemukira’, Papi Clever yaririmbye nyinshi zo mu gitabo zirimo ‘Ndi amahoro’.

Shekinah Worship Team bari bamuritse album, baririmbye izirimo ‘Dwelling place’, ‘Ndakwihaye’ bitiriye album, ‘Uri indirimbo yanjye’, ‘Mpawe ikaze’, ‘Ni wowe mpisemo’, ‘Shimwa Yesu’, ‘Ndakuramya’ n’izindi.

Kwinjira byari ubuntu muri iki gitaramo cyahembuye benshi bakunda kuramya no guhimbaza Imana.

Gentil Misigaro usanzwe uba muri Canada ariko mu Rwanda muri iyi minsi ari mu bahanzi batunguranye muri iki gitaramo aho yaje ku rubyiniro gihumuje kuko yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 35.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Biratungana’ hashize akanya Adrien Misigaro amusanga ku rubyiniro batangaza ko bafite igitaramo ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020.

Saa sita n’iminota irindwi Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu nibwo yageze imbere y’iteraniro yigisha umumaro wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yifashishije umurongo uri mu Baheburayo 13: 15 ugira uti “Imana ishaka ko dutanga igitambo cy’iminwa yacu duhimbaza Imana tuvuga gukomera kwayo.”

Yavuze ko akenshi ibivugwa ku munwa ari nabyo abantu baba bafite mu mitima yabo, abwira abari bateraniye aho ko ‘Imana idutegeka kuyitambira igitambo cy’ishimwe iteka ari yo mbuto y’iminwa yacu’.

Masasu ari kwigisha yanasengeye abayobozi ba Shekinah Worship Team abaturiraho imigisha no gukomezwa n’Imana mu murimo bakora w’ivugabutumwa mu ndirimbo, anasengera album bamuritse.

Perezida wa Shekinah Worship Team Masoro, Tuyishime Olivier, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyabanyuze kubera ukuntu abantu bacyitabiriye.

Yagize ati “Igitaramo cyari cyiza, icya mbere turashima Imana kuko yadutangaje. Hari igihe umuntu ategura ibintu akibaza uko bizagenda bikamucanga ariko ibyo yadukoreye birenze ibyo twateganya abantu bitabiriye. Ntabwo namenya neza umubare neza w’abitabiriye ariko bari mu bihumbi bitatu.”

Muri iki gitaramo abantu batandukanye bitanze amafaranga arenga miliyoni arimo nayo Masasu yabemereye ibihumbi 500 Frw.

Album Shekinah Worship Team Masoro yamuritse igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi ariko bari ku rubyiniro bari gufata amashusho y’izi ndirimbo.

Shekinah ni itsinda ryatangiye mu 2003 ubwo hafungurwaga paruwasi yitwa Remera Casabonita, yaje kwimukira i Masoro.

Apôtre Masasu yahishuye icyo apfa n’abantu bo muri iyi minsi mu butumwa bwihariye

Imbaga y’abantu yuzuye Umwuka Wera bahimbaza Imana mu gitaramo cya Shekinah Worship Team

Gentil Misigaro yahishuye indirimbo ye nshya mu gitaramo cya Shekinah Worship Team

Shekinah Worship team Masoro yahembuye benshi bitabiriye igitaramo cyo kumurika album
Iyi album igizwe n'indirimbo 10 z'amajwi
Byari ibyishimo no guhembuka kw'imitima y'abitabiriye iki gitaramo
Baririmbye izirimo ‘Dwelling place’, ‘Ndakwihaye’ bitiriye album
Banaririmbye kandi ‘Uri indirimbo yanjye’, ‘Mpawe ikaze’, ‘Ni wowe mpisemo’, ‘Shimwa Yesu’, ‘Ndakuramya’ n’izindi.
Kwinjira byari Ubuntu muri iki gitaramo cyahembuye benshi bakunda kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza