Iyi ndirimbo yasohotse muri Gicurasi 2018. Nubwo Sheebah yasohotse yumvikanamo Bruce Melodie ariko mu by’ukuri yari yayikoranye na Charly na Nina.
Amakuru avuga ko Charly na Nina bakoranye iyi ndirimbo binyuze kuri Muyoboke Alex wari umujyanama w’iri tsinda na Jeff Kiwa wari Umujyanama wa Sheebah Karungi.
Nyuma y’ikorwa ryayo, haje kuvuka ikibazo kuko Charly na Nina bifuje ko umushinga w’indirimbo yabo wabanza gusohoka waba ‘I do’ bakoranye na Bebe Cool ndetse ni na ko byagenze kuko yagiye hanze muri Mata 2018.
Bivugwa ko maze Jeff Kiwa yahise yigira inama yo gushaka Bruce Melodie wari ugezweho. aba ari we ukorana na Sheebah ‘Embeera zo’ yari yarakoranye na Charly na Nina.
Sheebah ahamya ko atibuka neza uko byagenze
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sheebah Karungi yavuze ko atibuka neza icyabaye kugira ngo indirimbo yari yakoranye na Charly na Nina yisange irimo Bruce Melodie.
Ati “Mvugishije ukuri uwari umujyanama wanjye ni we wasubiza neza icyo kibazo, nk’umuhanzi nari nakunze indirimbo zose, rimwe nkumva nkunze iyo nakoranye n’abakobwa. Ubundi ubanza abakobwa baratandukanye n’umujyanama wabo,."
"Mu by’ukuri sinzi neza icyabaye nkeka ko uwari umujyanama wanjye ari we ubizi neza, gusa nzi ko byarangiye ambwiye ko ngomba gukorana indirimbo na Bruce Melodie njya muri studio nkora akazi kanjye, byarangiye nanakunze n’indirimbo twakoranye ariko ibijyanye n’inkuru z’ibyari inyuma y’impamvu byo simbizi rwose.”
Yashyize umucyo ku kibazo yigeze kugirana na Butera Knowless
Mu myaka yashize havuzwe ko Sheebah na Butera Knowless badacana uwaka nyuma y’uko uyu muhanzi wo muri Uganda yifuje ko bakorana indirimbo undi akamubera ibamba.
Ati “Ntekereza ko nta kibazo cyabayeho, twagerageje gukora indirimbo hanyuma ntiyaboneka muri studio, nta kintu kidasanzwe cyabaye, narabyakiriye rero ntabwo bikwiye gushyirwa kure cyane.”
Sheebah avuga ko amaze igihe atavugana na Butera Knowless icyakora ko mu gihe yabona uko bavugana bahuza bakaganira.
Ati “Tumaze igihe tutavugana ariko ngize amahirwe yo kumubona rwose twavugana kuko ndi umuntu mukuru, utareba ibibi byabayeho ahubwo uha agaciro ibyiza, nta kintu nafashe nk’ikibazo cyihariye rwose.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!