Uyu mugore yabikoze yifashishije urubuga rwa Instagram yashyizeho ifoto ye, ateruye uyu mwana w’umuhungu.
Uyu mwana Karungi yatangaje ko yamwise Little Bird ku mbuga nkoranyambaga, ariko mu magambo yashyize ku ifoto amuteruye aca amarenga yo kumwita amazina ry’Ikinyarwanda.
Ati “Reka Nkwite Keza, Umwiza, Bwezaaa..”
Aya magambo Sheebah yakoresheje asa n’ari mu ndirimbo ya T Paul na Lydia Jasmine bise ‘Sawa Sawa’.
Inkuru yo kubyara kwa Sheebah Karungi byari byaragoranye ngo imenyekane ndetse byaravuzwe ariko amara igihe abyamaganira kure. Nyuma mu Ukwakira nibwo yabyemeje.
Yaje kwibaruka mu Ugushyingo uyu mwaka.
Sheebah yabaye igihe kinini mu Rwanda ndetse yabaye umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!