00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda yatewe n’ibyuma katumye Sheebah Karungi asoza nabi igitaramo cye i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2024 saa 09:42
Yasuwe :

Sheebah Karungi yakoreye igitaramo i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho yavuye atarangije kuririmba indirimbo ze zose nkuko yari yabigennye bitewe n’uko ibyuma byakomeje kugorana akihangana.

Iki gitaramo cyiswe ‘The Keza Camp Out Experience’ cyabereye muri Camp Kigali ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki wa Sheebah nubwo ubwitabire butari bwinshi.

Ni igitaramo cyagaragayemo amakosa menshi mu mitegurire n’imigendekere.

Bitewe n’uko abantu bari bake, iki gitaramo cyatinze gutangira kuko wabonaga abagiteguye bameze nk’abategereje abandi bakunzi b’umuziki.

Ubwo igitaramo cyatangiraga, habanje gahunda zo gushyushya abakunzi b’umuziki ndetse n’ababyinnyi bari bateguwe mbere y’uko aba DJs batumiwe barimo DJ Phil Peter na DJ Crush nabo bahabwa umwanya ngo basusurutse abakunzi babo.

Abitabiriye iki gitaramo cyayobowe na MC Tino na Anita Pendo, bari bategerezanyije amatsiko abahanzi babwiwe ko bazitabira barimo Bwiza, Bushali ndetse na Sheebah Karungi wari umuhanzi mukuru w’umunsi.

Ku i Saa tanu z’ijoro nibwo umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro, ahari hamaze kuvuka ikibazo cy’ibyuma byazimaga buri kanya.

Iki kibazo nicyo cyatumye abarimo DJ Phil Peter bava ku rubyiniro badasoje gahunda bari bateguye, kiza no kugaragara ku bahanzi bose banyuze ku rubyiniro.

MC Tino wari mu bari bayoboye iki gitaramo yabwiye IGIHE ati “Twabwiye abashinzwe ibyuma ko bafata umwanya bakabikora byibuza twe niyo byadupfiraho hano ni mu rugo ariko ntibadukoze isoni imbere y’abashyitsi.”

Ubwo Sheebah yajyaga ku rubyiniro benshi baketse ko ikibazo cyakemutse ariko urwishe ya nka rwari rukiyibungamo. Inshuro zirenga eshanu ibyuma byamuzimiyeho ari ku rubyiniro.

Mu butumwa yakunze gutambutsa, Sheebah Karungi yashimiye abakunzi b’umuziki we i Kigali ababwira ko yishimira kuba baratumye yumva u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri.

Ku rundi ruhande ntiyigeze arya iminwa ku bari bashinzwe ibyuma.

Yagize ati “Mbabajwe bikomeye no kuba ibyuma bitari gutuma twishima, reka nizere ko ntacyo bitubwiye. Ndashima Imana yampaye kubyihanganira nkasaba ababishinzwe ko ubutaha bakora akazi kabo neza.”

Ubwo Sheebah yari agiye kuririmba indirimbo ya nyuma ngo ave ku rubyiniro nabwo ibyuma byongeye gupfa, bituma amanuka ku rubyiniro adasoje igitaramo cye ahita ataha.

Ku rundi ruhande umunyamakuru wa IGIHE wari ahabereye iki gitaramo yiboneye n’amaso uwari ushinzwe ibyuma yari yanyweye inzoga nyinshi, ku buryo kugenzura ibyuma bitari bimworoheye.

Abakunzi b'umuziki bageze muri iki gitaramo kare ku buryo bamwe gutegereza byabagoye
Bari bategerezanyije abahanzi amatsiko
Kubera gutinda kw'igitaramo, bamwe bitabaje telefone zabo ngo zibamare irungu
Icyo kunywa cyari gihari ku bwinshi ku buryo nta wishwe n'icyaka
Aha yari ategereje kwihera ijisho ibirori nubwo byatinze gutangira
Byageze mu masaha ya nijoro abakunzi b'umuziki bakigera ahabereye igitaramo
Abakunzi b'umuziki bageze aho baragwira
MC Tino ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Bamwe mu bategereje ko igitaramo gitangira byageraga aho bakaba bagiye hanze gufata akayaga
Mbere y'uko abahanzi bajya ku rubyiniro, ibiganiro mu matsinda hanze byari byinshi
Kugeza amasaha akuze abakunzi b'umuziki bari bakigera muri Camp Kigali
MC Tino yafatanyaga na Anita Pendo kuyobora iki gitaramo
Umukunzi w'umuziki yasanze ku rubyiniro MC Tino na Anita Pendo bafatanya kubyina
Ubwo igitaramo cyari gitangiye gushyuha...
Ababyinnyi ni bamwe mu babanje gususurutsa abakunzi b'umuziki
Ababyinnyi bamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nka Divine Uwa, Jojo Breezy, Shakira Kay na General Benda basusurukije abakunzi b'umuziki
DJ Crush yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Muyoboke Alex yari yicaye imbere muri iki gitaramo
Ubwo DJ Phil Peter yari ageze imbere y'abakunzi b'umuziki
Mbere y'uko ibyuma bitangira kumuzonga, DJ Phil Peter yabanje gususurutsa abakunzi be
Bwiza yagiye ku rubyiniro ahagana saa tanu z'ijoro
Bushali yagaragarijwe urukundo rwo ku rwego rwo hejuru muri iki gitaramo
Nubwo ahabereye iki gitaramo hatari hakubise ngo huzure ariko bake bari bitabiriye bari bishimye mbere y'uko ibyuma birogoya igitaramo
Ubwo Sheebah Karungi yari ageze ahabereye igitaramo
Nk'ibisanzwe Sheebah Karungi agaragaza imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro
Nubwo ibyuma byamuvangiye ntabwo byamubujije gushimisha abakunzi be
Sheebah Karungi yashimiye abakunzi b'umuziki we b'i Kigali uburyo batahwemye kumushyigikira
Buri wese yifuzaga gucyura amashusho y'urwibutso
Uyu mubyinnyi ni umwe mu ntwaro Sheebah aba afite ku rubyiniro
Sheebah akundirwa uburyo ataramira abakunzi be anabyina
Sheebah imbere y'abakunzi be i Kigali
Nubwo yakoreshaga imbaraga nyinshi, wabonaga ko Sheebah ashobora kuba anafitemo umunaniro benshi bakabihuza nuko yaba atwite
DJ Pius na Alyn Sano bari bari muri iki gitaramo
Sheebah yanyuzagamo akajya kuvugana n'abamucurangiraga ababaza ikibazo ibyuma bifite
Sheebah imbere y'abakunzi be i Kigali
Yageze aho aramanuka asuhuza abakunzi be abegereye
Eric Semuhungu yari yicaye mu b'imbere muri iki gitaramo

Amafoto: Ishimwe Alain Kenny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .