Ibi uyu muhanzikazi yabisobanuye kuri uyu wa 14 Kanama 2024 ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yagize umwanya wo gusura ibice bitandukanye birugize.
Ubwo yari abajijwe impamvu inshuro nyinshi iyo ageze mu Rwanda akunze guhitira ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Sheebah yagize ati “ Buri gihe iyo ndi i Kigali, niyemeza kuza hano kuko ni amateka ababaje.”
Sheebah yavuze ko rimwe mu masomo yigira ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko bimwigisha imbaraga zo kubababrira.
Ati “Niba u Rwanda rwaranyuze mu mateka nk’aya abantu ugasanga bagerageza gukundana no gukorera hamwe ni inkuru ikomeye.”
Ku rundi ruhande, Sheebah Karungi ahamya ko asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo Abarokotse.
Ati “Tuvugishije ukuri, u Rwanda rwanyuze mu mateka akarishye, si inkuru umuntu yamenyera kuko itera agahinda, iyo ndebye abana bishwe, nkareba ababyeyi bishwe mbura icyo nakora ni ibintu ntekereza buri gihe bikantera agahinda no gucika intege.”
Sheebah Karungi yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari ahantu hakwiye ho gusura kuko hafite amasomo akomeye hasigira uwahasuye.
Ati “Ndashaka ko Isi yose iza hano kugira ngo yibuke ko turi umwe nubwo twaba dufite amabara atandukanye cyangwa tuvuga indimi zitandukanye, turi umwe dukwiye kurangwa n’urukundo.”
Sheebah Karungi ari i Kigali kuva mu rukerera rwo ku wa 14 Kanama 2024 aho yitabiriye igitaramo “The Keza Camp Out Experience First Edition’’ byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2024.
Iki gitaramo byitezwe kuzaririmbamo abandi bahanzi barimo Bushali na Bwiza.
Ni mu gihe ababyinnyi barimo General Benda, Jojo Breezy, Divine Uwa na Shakira Kay bazifashishwa mu gususurutsa abazitabira. DJ Crush na DJ Phil Peter nibo bazavanga imiziki, mu gihe Anita Pendo na MC Tino aribo bazaba abashyushyarugamba muri iki gitaramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!