Ni umuhanzikazi byari byitezwe ko yagombaga kugera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 13 Kanama 2024 icyakora kubera impamvu zitandukanye itike ye iza guhindurwa ishyirwa ku mugoroba aho byari byitezwe ko ahagera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Bitewe n’impamvu zitamenyekanye iyi ndege nayo yaje gusiga Sheebah Karungi, bituma agera i Kigali saa munani z’urukerera rwo ku wa 14 Kanama 2024.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 17 Kanama 2024 cyiswe “The Keza Camp Out Experience First Edition’’, kizabera muri Camp Kigali. Kizaririmbamo abandi bahanzi barimo Bushali na Bwiza.
Ni mu gihe ababyinnyi barimo General Benda, Jojo Breezy, Divine Uwa na Shakira Kay bazifashishwa mu gususurutsa abazitabira. DJ Crush na DJ Phil Peter nibo bazavanga imiziki, mu gihe Anita Pendo na MC Tino aribo bazaba abashyushyarugamba muri iki gitaramo.
Kwinjira ni 10.000 Frw, 20.000 Frw, 40.000 Frw ndetse n’ameza ya 400. 000 Frw. Ku bantu bazagurira amatike ku muryango, haziyongeraho 5000 Frw mu gihe ku meza ya 400.000 Frw haziyongeraho 100.000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!