00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah Karungi yagaragaje agahinda yatewe n’ihohoterwa Weasel yakoreye Teta Sandra

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 August 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Sheebah Karungi umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare muri Uganda, muri iyi minsi uri mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco rya ‘ATHF’ yatumiwemo, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’ihohoterwa Weasel yakoreye Teta Sandra.

Sheebah Karungi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku wa 11 Kanama 2022 ubwo yari abajijwe icyo atekereza ku bimaze iminsi bivugwa hagati ya Weasel na Sandra Teta.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko yababajwe bikomeye n’ibyo Weasel yakoze, aboneraho no kugira inama abagore ko ntawe ukwiye guhohoterwa.

Ati “Abanzi bazi ko ndi impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, sinkunda umugabo uwo ariwe wese wahohotera umugore, ntabwo bikwiye! Mushobora gutandukana mu mahoro niba koko kubana bibananiye. Ibyo Weasel yakoze ni amakosa kandi ntibikwiye.”

Sheebah yavuze ko Weasel akwiye gukurikiranwa mu butabera kandi ahamya ko yizeye ko abo bireba bari kubikurikirana.

Ati “Ibyo Weasel yakoze si byo rwose kandi biteye isoni, byerekana ko Abanya-Uganda bose ariko bameze ariko si byo, ntabwo abagabo bo muri Uganda bose bakubita abagore. Nizeye ntashidikanya ko polisi n’amategeko bari gukurikirana iki kibazo.”

Ku rundi ruhande ariko, Sheebah yagiriye inama abagore, ati “Kuri Teta n’abandi bagore, niba umugabo agukubise rimwe hita ugenda, ntabwo ukwiye gukubitwa iyubahe ureke kuguma ahantu ufatwa nabi.”

Sheebah yasoje asubiza abanyamakuru ko impamvu we atajya akunda kuvuga ku by’urukundo rwe ari uko ari igice cy’ubuzima bwe yumva kidakwiye kujya mu itangazamakuru cyangwa ku karubanda.

Sheebah Karungi yavuze ko yababajwe n'ihohoterwa Weasel yakoreye Teta Sandra
Sheebah Karungi yasabye abagore gutinyuka bagatandukana n'abagabo babahohotera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .