00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah Karungi n’abahanzi bazafatanya bijeje abakunzi b’umuziki igitaramo gikomeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 August 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Sheebah Karungi n’abahanzi bazafatanya mu gitaramo ‘ATH Festival’ bijeje abakunzi b’umuziki igitaramo gikomeye babasaba kugura amatike ari benshi kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Ibi yaba Sheebah Karungi n’abahanzi azahurira na bo ku rubyiniro, babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 11 Kanama 2022.

Ni ikiganiro cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco, bahamije ko bose biteguye gususurutsa abakunzi babo bazaba bitabiriye ibitaramo byaryo.

Sheebah Karungi yagize ati "Ngira ngo benshi bari bankumbuye, imyaka yari ibaye myinshi. Nishimiye kuba ngiye kongera gutaramira mu Rwanda. Abantu bitege igitaramo cy’umuriro, imbyino zidasanzwe, mbega bumve ko twiteguye."

Mu bandi bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru harimo; Kivumbi, Ariel Wayz, Kenny K-Shot,Ish Kevin n’abandi banyuranye.

Abateguye iki gitaramo basobanuriye abanyamakuru ikibazo cyatumye Kizz Daniel atagerera mu Rwanda igihe bari bateganyije.

Aha bavuze ko uyu muhanzi yagiriye ibibazo muri Tanzania bahamya ko agiye kubanza gukora igitaramo bateguyeyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 bityo akazagera i Kigali ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022.

Byitezwe ko Kizz Daniel azagera i Kigali ku munsi azanahita aririmbira, abari gutegura iki gitaramo bakaba bijeje ko ibyamubayeho muri Tanzania byabasigiye isomo ku buryo bitakongera kubaho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 abahanzi barimo Sheebah Karungi, Bruce Melodie, Kivumbi, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Logan Joe n’abandi ni bo bazasusurutsa abantu ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco.

Ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco tariki 13 Kanama 2022, byitezwe ko hazatarama abahanzi barimo; Kizz Daniel, Ariel Wayz, Niyo Bosco, France, Momo Lava n’abandi benshi.

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.

Iserukiramuco ATHF rigiye kubera mu Rwanda mu minsi ibiri
Sheebah Karungi n'abandi bahanzi bijeje abakunzi b'umuziki igitaramo cyiza
Abahanzi banyuranye barimo na Sheebah Karungi bari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Itangazamakuru ry'imyidagaduro ryari ryitabiriye ku bwinshi iki kiganiro

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .