TMZ yatangaje ko uyu mugore utaratangajwe amazina ahubwo agahabwa aya Jane Doe asanzwe akoreshwa mu rukiko, yashyikirije ikirego cye urukiko rwo muri Leta ya Nevada muri Amerika kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025.
Avuga ko Shannon Sharpe yamusambanyije ku ngufu mu bihe bitandukanye mu 2024 no mu ntangiro za 2025, nyuma y’imyaka yari ishize bakundana ariko amuhohotera mu rukundo rwabo.
Uyu mugore yavuze ko bahuye mu 2023 mu Mujyi wa Los Angeles ubwo bari muri ‘gym’, ubwo umugore yari afite imyaka 20 y’amavuko mu gihe Shannon Sharpe we yari ari mu myaka 50.
Ngo n’ubwo ibyo byose byabaye, bakomeje gukundana. Mu mpeshyi ya 2024, bombi bimukiye muri leta ya Nevada.
Avuga ko ariko nyuma y’amajwi yumvikanye ku rubuga rw’uyu mugabo rwa Instagram mu buryo butunguranye bwa ‘live’; y’umugore utaramenyekanye wari uri kuniha, yumvikana nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina, Doe yahisemo kumuvaho. Ngo ibyo ni na byo avuga ko byatumye ibintu birushaho kuba bibi.
Mu kirego cye, avuga ko mu Ukwakira 2024 Sharpe yamufatiye ku ngufu iwe mu rugo, ndetse icyo gihe umugore yari ari kurira. Yongeye avuga ko muri Gashyantare 2025, Sharpe yongeye kumusura amubeshya ko amuzaniye impano ya Noheli n’iy’amavuko, ariko amufata ku ngufu bwa kabiri.
Jane Doe arashaka indishyi zirenga miliyoni 50 z’amadolari. Sharpe w’imyaka 56 azwiho kugira ubuzima bwe bw’urukundo ibanga ndetse ntabwo yigeze ashaka. Nta n’ibindi byinshi bizwi ku buzima bwe bw’urukundo gusa mu 2016 yigeze kwambika impeta Katy Kellner.
Afite abana batatu barimo umuhungu witwa Kiari ndetse n’abakobwa babiri; Kayla na Kaley. Aba bose amakuru y’abagore bababyaranye ntabwo azwi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!