Uyu mugore w’imyaka 59 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na People, agaragaza ko atigeze na rimwe yemerera umuntu n’umwe kuba yamushyira ahantu yaba ameze nk’ufunzwe.
Ati “Iyo numva ko hari abashobora kunshyira ahantu habi, ntangira kugira ubwoba nkirukira mu kindi cyerekezo nshobora kujyamo kuko ntabwo nshaka kuba imbata. Ngomba kugira ubwisanzure bwo kwihitiramo inzira. Hari ubwo nanjye ubwanjye mba ntazi aho ngiye. None se ni nde wundi wambwira aho ngomba kujya? Nkeneye ubwisanzure bwo kugerageza, nkabasha kugera aho uko gushakisha kunjyanye.’’
Uyu mugore yatangiye umuziki muri Mata 1993, asohora album ye ya mbere yitiriwe izina rye, ariko ntiyagira igikundiro.
Nyuma y’imyaka ibiri, yazamuye izina rye binyuze mu ndirimbo z’injyana ya ‘country’ zabicaga bigacika ziri kuri album yise ’The Woman in Me’ yagiye hanze mu 1995.
Iyi album yari iriho indirimbo zirimo ’Any Man of Mine’ na ’Whose Bed Have Your Boots Been Under?’ zakunzwe cyane.
Mu 1997 Twain yasohoye album ye yakunzwe cyane yise ’Come on Over’, yari iriho n’indirimbo zagaragaje impinduka kuri muzika ye mu njyana ya ‘pop’, zirimo ’You’re Still the One’, ’From This Moment On’, ’That Don’t Impress Me Much’ na ’Man! I Feel Like a Woman!.’
Album ye ya ’Up!’ yasohotse mu 2002, na yo yakomeje kumuhesha icyubahiro binyuze ku ndirimbo ziriho nka ’I’m Gonna Getcha Good!’ na ’Forever and for Always’.
Twain album aheruka gushyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo ’Now’ yo mu 2017 na ’Queen of Me’ yagiye hanze mu 2023.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Twain yegukanye ibihembo bitanu bya Grammy, bibiri bya World Music Awards, hamwe n’ibindi 39 bya BMI Songwriter Awards.
Yashyizwe mu nzu z’icyubahiro muri Canada’s Walk of Fame, Hollywood Walk of Fame, Canadian Music Hall of Fame ndetse na Nashville Songwriters Hall of Fame.
Twain avuga ko kwishakira inzira muri muzika byamufashije gukomeza gukora ibyo yishimira aho kugendera ku mategeko y’abandi.
Ati “Iyo umuntu ashatse kukugenera uko ugomba gukora ibintu[...] byica kuba wahanga ibishya cyane ko umuziki ugendana n’amarangamutima.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!