Shaddyboo yegukanye igihembo cya ‘Best Queen of Beauty’ muri Diva Awards2024, ushatse mu Kinyarwanda wahamya ko ari umwamikazi w’ubwiza.
Ni igihembo Shaddyboo avuga ko yegukanye abikwiriye kuko yari abizi neza ko ari icye, ati “Ni igihembo nakiriye neza uretse ko nari mbizi neza ko cyari kuba ari icyanjye. Icyakora nizere ko ubutaha abo duhatanye aribo bazagitwara.”
Abinyujije mu kiganiro Kulture Talk yagiranye na IGIHE, Shaddyboo yanagize umwaya wo kwishongora ku bakunze kumwita ‘mukecuru’ abibutsa ko ariwe ukegukana ibihembo by’ubwiza.
Ati “Babandi banyita mukecuru barihe se? mu irushanwa rya DIVA Awards nari mu cyiciro cy’abagore beza rero nari ntegereje ko baza gutwara igikombe abo bana ariko narababuze.”
Shaddyboo yavuze ko abamwita umukecuru aria bantu bavugiriza induru hanze ariko mu by’ukuri byagera aho bahatana akababura.
Ati “Ikintu nabwira babana bato birirwa bavuga ngo mukecuru, kuki batatwaye iki gihembo kandi ari abana. Ubutaha nizere ko bazakora cyane kuko njye ndi mukecuru ubwo sinzi niba bazakura bakakinyaka.”
Ibihembo bya Diva Awards byatanzwe tariki 27 Ukwakira 2024 muri Mundi Center, Shaddyboo yegukanye icya ‘Queen of Beauty’ cyangwa se ‘Umwamikazi w’ubwiza’.
Ni igihembo yegukanye atsinze abarimo Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, Umukundwa Cadette, Henriette Nene Treccy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva.
Uyu mugore yegukanye iki gihembo atsinze bagenzi be nyuma y’uburyo bwo gutora bwabayeho no kureba uko yagaragaye ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe ku buryo yaserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.
Shaddy Boo yahise yemererwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka. Bivuze ko umwaka uzarangira yegukanye miliyoni 6 Frw.
Uretse guhabwa ayo mafaranga, azajya anahabwa serivise z’ubwiza ku buntu mu gihe cy’umwaka.
Uretse Shaddy Boo kandi uwitwa Henriette Nene Treccy, nawe yahawe igihembo giherekejwe n’amafaranga aho yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, nyuma yo kuba umukobwa ukunzwe kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!