Shaddyboo yinjiye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto bizamura ibizongamubiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yinjiye mu banyarwandakazi bamaze gutangaza byeruye ko binjiye mu bucuruzi bw’amashusho azamura ibizongamubiri kuri Internet.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2021 nibwo Shaddyboo yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye gushyira amafoto n’amashusho kuri rumwe mu mbuga zizwiho gucurizwaho amashusho n’amafoto byiganjemo iby’urukozasoni.

Kureba ibyo Shaddyboo ashyira kuri uru rubuga umuntu asabwa kwishyura 50$ ku kwezi. Yatangiye gukoresha uru rubuga guhera mu 2019.

Uru rubuga Shaddyboo yatangaje ko yatangiye gucururizaho amashusho n’amafoto bye, tutari butangaze muri iyi nkuru ni rumwe mu mbuga zizwiho gukoreshwa cyane n’abakobwa batandukanye baba bashaka gucururizaho amashusho n’amafoto yabo agaragaza imiterere y’umubiri ndetse bamwe barukoresha bashyiraho amafoto n’amashusho by’urukozasoni.

Mu mashusho n’amafoto birenga 10 uyu mugore amaze gushyira kuri uru rubuga yose nta na kimwe kigaragaza imyanya y’ibanga cyangwa se ibindi by’urukozasoni. Hariho amafoto atandukanye yambaye imyambaro isanzwe ndetse amashusho ariho yo ni aye ari kubyina bazunguza amabuno, ibyo benshi bita ‘Twerking’ nkuko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

IGIHE yagerageje kuvugisha Shaddy Boo ngo imenye byinshi bijyanye n’ubu bucuruzi yinjiyemo ariko ntabwo byadukundiye kuko atitabaga telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa twamwandikiye.

Uru rubuga Shaddyboo yatangaje ko yatangiye gucururizaho amashusho n’amafoto bye, ubundi nyiri konti yarwo yinjiza 80% y’ayinjije mu gihe ba nyiri uru rubuga batwara 20%. Ntabwo Shaddyboo we aratangira gucururizaho amashusho y’urukozasoni gusa ariko abenshi mu bagore baruriho binjiza agatubutse nibyo bakora.

Mu Rwanda Isimbi Noeline uba muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos, wamenyekanye ubwo yajyaga kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019 ntibimuhire, ni we watangaje ko ynjiye byeruye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto by’urukozasoni.

Aheruka kubwira IGIHE ko kwinjira mu bikorwa byo gucuruza amashusho y’urukozasoni abifata nko kuba yarakennye afite itungo rikamugoboka.

Ikimero cya Shaddyboo gikunze gutuma benshi amagambo aba menshi kuri Instagram
Shaddyboo ari mu bagore barangamirwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo
Ku rubuga rushya hariho amashusho ya Shaddyboo ari kubyina
Shadyboo amaze igihe ari umwe mu bagore barangamirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero
Shaddy Boo ni umwe mu bagore b ikimero bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo ni umwe mu bagore bahozwaho ijisho ku mbuga nkoranyambaga
Amafoto Shadyboo yatangiye gucuruza ni asanzwe, nubwo acururizwa ku rubuga rukunze gukoreshwa cyane n'abacuruza amashusho y'ubwambure bwabo
Shaddy Boo yinjiye mu bucuruzi bw amafoto n amashusho azamura ibizongamubiri
Yatangiye gucuruza amafoto n'amashusho agaragaza imiterere ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .