Shaddyboo yigaramye amashusho yagiye hanze y’umugore uri mu busambanyi bamwitiriye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umugore uri gusambana havugwa ko ari Shaddyboo, uyu mugore yamaze kubyigarama agaragaza ahavuye aya mashusho ndetse anerekana ko atari we.

Shaddyboo yifashishije imbuga nkoranyambaga yasohoye amashusho y’umugore yari yitiriwe ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko havumbuwe amashusho ya Shaddyboo ari mu bikorwa by’ubusambanyi.

Yagize ati ”Muri aho mwese? Maze iminsi ntari ku mbuga nkoranyambaga gusa nagarutse, ndashaka kuvuga ku mafoto n’amashusho yakwirakwijwe hose bavuga ko ndi gusambana. Birababaje kuba muri ibi bihe bikomeye abantu bagifite umwanya wo guhimba inkuru z’ibinyoma zidafite shinge na rugero, biteye agahinda kuba abantu bakirangwa n’ishyari, iki ni igihe cyo gusenga gufashanya no gukundana.”

Shaddyboo yakomeje agaragaza ko ababonye ibi bamuzi batari kwemera ko ari we, ati” Buri wese unzi neza unafite ubwenge , arabizi ko atari njyewe. Abadatekereza bafite ubwenge buke nibo gusa bakomeza kubyizera.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko abizi neza ko buri wese ushaka kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga bimusaba kuririra ku izina rye kandi ko atabasha kubihagarika, asaba abakunda kubona amakuru amwerekeyeho kujya babanza bakayasuzuma.

Nyuma y’aya magambo akomeye yahise agaragaza amashusho y’umugore bamwitiriye ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko ari we wari uri gusambana.

Shaddyboo asanga ushaka kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga ashaka kumwuririraho
Hari hasohotse amashusho agaragaza umugore uri mu busambanyi byavugwaga ko ariwe nubwo yabihakanye
Byabaye ngombwa ko ashyira hanze amashusho y'uyu mugore wundi kugira ngo agaragaze ko atariwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .