Nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe, Jay C yakoranye indirimbo “Dinero” na Bull Dogg

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kanama 2020 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe, umuraperi Jay C yahise ahuza imbaraga na Bull Dogg bakora indirimbo “Dinero” yanasohokanye n’amashusho yayo.

Tariki 31 Nyakanga 2020 nibwo Jay C yakoze ubukwe n’umufasha we bamaranye imyaka itanu.

Muhire Jean Claude uzwi mu muziki nka Jay C yahuje imbaraga na Ndayishimiye Malik Bertrand umenyerewe nka Bull Dogg mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, bakora indirimbo nshya bise ‘Dinero’ ishishikariza abantu gushaka amafaranga.

Muri iyi ndirimbo hari baririmba bati “Shaka shaka ubukaro (amafaranga) kuri buri metero. Njye ndashaka ifungo basangirangendo, dukaze umurego n’umurava[…] mu mihanda mba nzenguruka.”

Jay C yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bayikoze we na Bulldogg batekereje gukangurira urubyiruko gukora muri ibi bihe benshi bihebye kubera icyorezo.

Ati “Twarebye ku kintu twabwira urubyiruko natwe twihereyeho tubona tudakwiriye guheranwa n’ibi bihe bya Covid-19 ngo dushyire amaboko mu mifuka. Dukangurira abantu gukora tugashaka amafaranga hasi hejuru kugira ngo turusheho gutera imbere n’igihugu tugiteze imbere.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Piano the Groove Man mu gihe amashusho yakozwe na Bob Chris Raheem.

Iyi ndirimbo Jay C yakoranye na Bulldogg ije nyuma yaho ku wa 30 Nyakanga we n’umugore bakoze ubukwe bagasezerana kubana akaramata nyuma y’igihe bari bamaze babana. Jay C yasezeranye imbere y’Imana n’umufasha we Ishimwe Diane bari bamaranye imyaka itanu babana.

Jay C na Bulldogg bahuriye mu ndirimbo ishishikariza abantu gushaka amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .