ShaddyBoo yakiriye iwe mu rugo abana 35 bo ku muhanda barasangira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Shadia cyangwa se ShaddyBoo nkuko yamamaye ku mbuga nkoranyambaga, kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 yakiriye iwe mu rugo abana 35 baba ku muhanda barasangira baranasabana.

Ni igikorwa ShaddyBoo asanzwe akora kenshi, by’umwihariko ku munsi we w’amavuko ndetse n’iminsi mikuru y’idini ya Islam.

Yaherukaga gusangira n’aba bana mu 2019 ubwo habaga umunsi mukuru wa Eid Al Fitr, kuri iyi nshuro akaba yakiriye 35 baturutse ku mihanda yo mu Biryogo ahazwi nka ONATRACOM.

Yavuze ko aba bana baba mu buzima bugoye cyane, ari nayo mpamvu bagombwa kwerekwa urukundo.

Ati” Mba nabatumiye ngo dusangire, twishimane babone ko hari ababatekereza. Ni abana baba mu buzima bugoye, ariko hari icyizere ko bwahinduka kuko Imana ikunda abana. Gusa natwe tugomba kubereka urukundo rudasanzwe kuko babaho mu buzima bubi budasanzwe.”

Ku kijyanye n’uburyo aba yabashije kubona aba bana icyarimwe, ShaddyBoo yavuze ko ubu bitakimugora. Ati “Hari ababakuriye tuvugana tugahana gahunda, iyo bamaze kwishyira hamwe baraza tugasangira tugasabana.”

Mu minsi ishize, ShaddyBoo yinjiye mu butetsi aho acuruza ibiryo yise “Love on the plate”, iri ni naryo funguro yateguriye aba bana yari yatumiye iwe.

Nyuma yo kurya no kunywa , bakurikijeho gusabana barabyina karahava. Ku mugoroba, uyu mukobwa w’ikimero gikundwa n’abatari bake, yari yategeye aba bana imodoka ibageza aho baba yarabaherekeje baratahira.

Si ubwa mbere ShaddyBoo akoze igikorwa nk’iki muri uyu mwaka, muri Mata 2020 yahaye ibyo kurya imiryango itishoboye y’abaturanyi be yagizweho ingaruka na Covid-19.

ShaddyBoo yakiriye iwe mu rugo abana 35 baba ku muhanda barasangira baranasabana
ShaddyBoo yishimanye bikomeye n'abana yakiriye iwe
Basangiye amafunguro yateguwe na ShaddyBoo
Muri Mata 2020, Shaddyboo yari yafashije abaturanyi be batishoboye bari bagizweho ingaruka na Covid-19
Shaddyboo yaherukaga gusangira n'aba bana mu 2019 ku munsi mukuru wa Eid Al Fitr

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .