ShaddyBoo na Miss Muyango mu basinye amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa “Exo Vodka”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kanama 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

ShaddyBoo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga hamwe na Miss Muyango Claudine ni bamwe mu bantu b’ibyamamare batandatu basinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa gishya ku isoko ry’u Rwanda cyitwa Exo Vodka.

Abasinye aya masezerano ni Mbabazi Shadia benshi bazi nka ShaddyBoo, Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, abanyamakuru ba B&B FM Umwezi, Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi na Imfurayacu Jean Luc.

Harimo kandi Uwimana Esther ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves utari ahasinyiwe aya masezerano.

Aba bose bazajya bamamaza iyi nzoga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha mu rwego rwo kuyimenyekanisha nk’uko byasobanuwe na Nsanzimfura Steven uyihagarariye mu Rwanda.

Buri wese muri aba yasinye amasezerano ye yihariye, umubare w’amafaranga ndetse n’igihe azamara yamamaza.

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi akaba Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, yabwiye IGIHE ko ari ibintu bishimishije kuba umunyamakuru kuri ubu ageze ku rwego rwo kuba yakwiyambazwa ngo yamamaze ikinyobwa.

Ati “Sinavuga ngo bampaye amafaranga aya n’aya, icyo nzi ni uko bampaye amafaranga meza kandi anshimishije. Nanjye niteguye kubamamariza neza.”

Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019 nawe yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana na Exo Vodka.

Ati “Ni inzoga nziza numva nashishikariza abanyarwanda kunywa.”

Exo Vodka ikorerwa mu Bubiligi ni inzoga isembuye kuko ifite alcool ingana na 18%. Iri mu bwoko bubiri harimo iyitwa “Orange” n’indi yitwa “Energy”. Ku isoko zombi zigura 1500 Frw.

Nsanzimfura Steven uhagarariye iyi nzoga mu Rwanda yashimiye aba batangiye gukorana ababwira ko yizeye umusaruro wabo
Hagenimana Benjamin Gicumbi nyuma yo gusinya amasezerano ati "Inzoga ni iyi"
Shaddyboo amaze gusinya amasezerano yo kwamamaza inzoga ya Exo Vodka
Uwimana Esther uzwi ku mbuga nkoranyambaga nawe yasinye amasezerano yo kwamamaza Exo Vodka
Muyango Claudine nyuma yo gusinya amasezerano yo kwamamaza inzoga ya Exo Vodka
Imfurayacu Jean Luc ashyira umukono ku masezerano yo kwamamaza Exo Vodka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .