Mu minsi ishize nibwo Eric Semuhungu yagiye ku mbuga nkoranyambaga asobanura ibyatumye yirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akomoza ku mashusho ye yagiye hanze ari gukora imibonano mpuzabitsina n’undi musore.
Muri icyo kiganiro Semuhungu yavuze ko yakuwe muri Amerika bitewe n’ibibazo by’ibyangombwa bye (Green Card) ndetse ko atari yemerewe kugumayo nyuma y’urupfu rw’umugabo we.
Ubwo yari ageze ku bijyanye n’ amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu 2020, Semuhungu yashyize mu majwi abarimo Shaddyboo, Djihad n’uwitwa Cadette uba muri Amerika, avuga ko aribo bamuhemukiye cyane bagasakaza ayo mashusho.
Shaddyboo na Djihad ubwo bari mu kiganiro cyanyujijwe ku rubuga rwa X, bavuze ko ibyo Semuhungu abashinja ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo ari we wakoze amakosa yo kwifata ayo mashusho akayaha abandi bantu yitaga inshuti ze bikarangira akwirakwijwe ahantu hose.
Shaddyboo avuga ko umubano wa Eric Semuhungu n’uwitwa Cadette uba muri Amerika ari intandaro yayo mashusho bitewe n’uko ibiganiro yabonye bagiranaga bari bameze nk’abari mu ihiganwa kuko bahoraga bahererekanya amashusho y’abo baryamanye nabo.
Yakomeje avuga ko ikintu cyamubabaje kikangiza umubano yari afitanye na Semuhungu ari ukubona ayo mashusho yifashe aryamanye n’umusore mugenzi we asinziriye ukiri muto.
Ati “Ntabwo ari inshuti yanjye magara, njyewe ikintu nanze ni ukubona amashusho ari gusambanya umwana asinziriye, icyo nicyo kintu cyambabaje mu buzima ari nacyo cyatumye njya kubivuga kugira ngo birinde.”
“Uriya mwana sinari muzi ni we wanyandikiye[…]namugiriye inama yo kubwira ababyeyi be ukuri kose kugira ngo batazatungurwa, ushobora gusanga ari naho havuye ibintu byo kumujyana mu mategeko. Njyewe nta kintu napfuye na Semuhungu. Ahubwo we ntabwo yicara ngo abone ko ibyo yakoze aribyo biri kumugaruka?”
Uyu mubyeyi yavuze ko atari gukora ikosa ryo gusakaza ayo mashusho bitewe nuko harimo n’andi yamugezeho arimo bamwe mu bantu b’ibyamamare azi mu Rwanda yirinze gutangaza abo ari bo.
Djihad avuga ko gucyaha Semuhungu amubuza ibyo bikorwa akora birimo kwifata amashusho y’urukozasoni ari bimwe mu byatumye umubano wabo wangirika kugeza uyu munsi.
Yavuze ko Semuhungu akwiriye kureka kwegeka amakosa ye ku bandi bantu kuko ari we wishyize hanze ubwo yifataga amashusho akayaha abandi bantu.
Ati “Ubundi se mbaye narabishyize hanze ari we wabimpaye ikosa ryaba ari iryanjye cyangwa ryaba ari irye? Ahubwo ni we wakoze icyaha , ingaruka z’icyaha nizo arimo nonaha.”
Ntabwo Semuhungu aratangaza niba hari inzira z’amategeko ashobora kwifashisha mu guhangana n’abo ashinja kumushyira hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!