ShaddyBoo n’indi nkumi imurika imideli bazagaragara mu ndirimbo Platini yakoreye i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini arateganya gushyira hanze indirimbo ebyiri zizagaragaramo abakobwa b’ibizungerezi bo mu Mujyi wa Kigali barimo ShaddyBoo n’indi nkumi imurika imideli izwi nka Cynthia, zombi zafatiwe amashusho mu Mujyi wa Dubai.

Platini ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi nyuma yo kuva mu itsinda rya Dream Boys agatangira urugendo rwe wenyine mu muziki.

Mu minsi ishize yagaragaye i Dubai ari kumwe na ShaddyBoo hamwe n’umunyamiderikazi uzwi ku izina rya Cynthia.

Hari umubare munini w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bibazaga niba barajyanye gutembera cyangwa ari izindi gahunda bari barimo.

IGIHE yamenye ko Platini n’uyu mukobwa bahuriye i Dubai, bikarangira uyu muhanzi abakoresheje mu ndirimbo ze ebyiri aherutse gufatira amashusho muri uyu mujyi.

Platini yahagurutse mu Rwanda tariki 1 Ukwakira 2020 yerekeza i Dubai. Agezeyo yahasanze ShaddyBoo wari mu kiruhuko ari kumwe n’indi nkumi yitwa Cynthia.

ShaddyBoo na Cynthia ubwo bajyaga i Dubai ntabwo bari bafite gahunda zo kujya mu mashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi.

Platini mu gupanga urugendo rwo kujya gukorerayo amashusho y’indirimbo, yamenye ko inshuti ye Cynthia benshi bazi nka Cycy ariho ari kubarizwa nyuma amusaba ko yazamugira mu ndirimbo undi arabyemera.

Uyu muhanzi wari utaramenya ko ShaddyBoo nawe ari i Dubai yaje kubyumvana Cynthia, birangira bemeranyije ko nawe azagaragara mu mashusho y’indi ndirimbo.

Amakuru ava imbere mu bagize ikipe ya Platini, ni uko indirimbo ya mbere muri izi zakorewe i Dubai izajya hanze mu minsi ya vuba cyane.

Platini agiye gusohora izi ndirimbo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze iyitwa “Ntabirenze” yakoranye na Butera Knowless iri mu zigezweho.

Umunyamideri Cynthia azagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Platini
Platini na Cynthia mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo
Platini ubwo yahuriraga na ShaddyBoo mu Mujyi wa Dubai
Cynthia mu minsi ishize yari i Dubai ahafatiwe amashusho y'izi ndirimbo
Cynthia umenyerewe mu kumurika imideli azagaragaza mu mashusho y'indirimbo ya Platini
ShaddyBoo yagiye mu mashusho y'indirimbo ya Platini yafatiwe i Dubai
Ageze i Dubai, Platini yahasanze ShaddyBoo wari mu kiruhuko ahita amusaba kujya mu mashusho y'indirimbo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .