00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaddyboo agiye kwishyurira umusore umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe n’ikigo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kamena 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Shadia benshi bamenye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yiyemeje kwishyurira arenga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, Uwiduhaye Jean Baptiste umaze imyaka itatu impamyabushobozi ye yaragwatiriwe kubera kubura uko yishyura ishuri.

Uyu musore abinyujije kuri Twitter yatabaje buri wese wamufasha kugira ngo abone ubushobozi bw’amafaranga angana na 502,500 Frw yo kwishyura ishuri.

Uwiduhaye yarangije amasomo ye mu 2018, aho yize ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) yahoze yitwa ETO Gitarama.

Mu magambo ye ubwo yiyambazaga abakoresha urubuga rwa Twitter, yavuze ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ari bwo ubushobozi bwamubanye buke abura uko yishyura.

Ati “Ngeze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu muryango wanjye hatangiye kuza ibibazo bitandukanye bituma amikoro yanga.”

Mu myaka itatu amaze adafite impamyabushobozi ye, Uwiduhaye yavuze ko yahahombeye byinshi dore ko atashoboraga kubona uko asaba akazi.

Shaddyboo yemereye IGIHE ko yabonye ubusabe bw’uyu musore akumva bimukoze ku mutima ahita yiyemeza kumufasha kandi ko aya mafaranga ayatanga nta muntu bafatanyije.

Ati “Ubu ngiye gutangira kumushaka tuvugane mwishyurire ariya mafaranga yose, nimara kumubona nanayamuhaye nzababwira mumubaze.”

Shaddyboo yemeye kwishyurira Uwiduhaye arenga ibihumbi 500 nk'ideni uyu musore yari abereyemo ikigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .