Serpha witabiriye The Voice Afrique Francophone yatangiye umuziki ku giti cye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kanama 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Cyusa Alpha Serge ukoresha amazina ya Serpha mu muziki, uri mu banyempano bitabiriye The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo, yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Uyu musore yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Your Style’, ni indirimbo ivuga ku musore ukundwakaza umukunzi we.

Hari aho aririmba ati “Amaso yanjye ari kuri wowe rukundo, abandi bose narabibagiwe, nyereka inzira zawe ntabwo nifuza ko ubabara, reka ngukunde, nguhe urukundo. Ni wowe gusa. Nzagukurikira mu nzira yawe.”

Uyu musore yavuze ko guhimba iyi ndirimbo byaje bya gihanzi agahitamo kuyiririmba.

Ati “Ni indirimbo yanjemo bisanzwe bya gihanzi. Inganzo yarankirigise mpita nyihimba nta kindi kidasanzwe cyabayeho wenda kijyanye n’ubuzima bwanjye bwite. Gusa ni n’amagambo umuntu wese yabwira umukunzi we mu buzima bwa buri munsi.”

Uyu musore watangiye umuziki afite imyaka umunani avuga ko umuziki we yifuza kuwugeza kure. Ati “Nishimira aho ngeze uyu munsi mu muziki. Umuziki wanjye ndifuza kuwukora ku buryo nzagera ku rwego rushimishije nifuza gukomeza guhagararira u Rwanda ku Isi.”

Serpha yakoze indirimbo yise ‘Ugihari’ ariko ntiyigeze imenyekana avuga ko ubu mu muziki aje aje.

Uyu musore w’imyaka 22 yitabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo.

The voice Afrique Francophone ni irushanwa rihuza abanyempano batandukanye muri Afurika. Uyu mwaka ryabaga ku nshuro yaryo ya gatatu. Serpha ni umwe mu banyarwanda batandatu batoranyije kuryitabira muri Mutarama 2020.

Serpha yavukiye mu Mujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri CGFK (College Gorge Fox de Kagarama ) mu ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’ubukungu (HEG). Avuka mu bana bane ni uwa kabiri.

Uyu musore yitabiriye irushanwa rihuza abanyempano ryaberaga muri Afurika y'Epfo ariko ntiyagira amahirwe yo kure cyane, gusa yishimiwe n'akanama nkemurampaka ndetse umwe mu bakagize avuga ko azamushyigikira
Serpha avuga ko afite intego yo kugeza umuziki w'u Rwanda ku Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .