00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serge Iyamuremye agiye kurushinga n’inkumi yo muri Diaspora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kamena 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye, agiye kurushinga n’inkumi ituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yahishuye ko afite umukunzi ndetse bitegura kurushinga.

Ati “Imyaka ibaye myinshi dukundana, ni umukobwa tumaranye igihe kuko twakundanye kera cyane. Sinamuvuga gusa uko iminsi izagenda yicuma muzamumenya.”

Icyakora nubwo yemeye ko afite umukunzi wo muri Diaspora, Iyamuremye yahakanye ibyo kujya gutura muri Amerika.

Ati “Njye nta gahunda mfite yo kujya muri Amerika. Ariko se kuki mwumva ko umuntu wese ukundanye n’umu-diaspora aba agiye kumusangayo? Ntituzajyayo ahubwo nitumara gusezerana arabizi ko azaza ino tugatura mu Rwanda.”

Bimwe mu byo Iyamuremye avuga ko yakundiye iyi nkumi harimo kuba ari umukobwa umukunda, wubaha Imana, ndetse akaba anasenga.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko mu minsi ishize uyu muhanzi yasabye akanakwa uyu mukobwa mu ibanga rikomeye, ndetse kugeza ubu bakaba baragize ibanga iby’ibi birori ku buryo nta muntu wari wemerewe gufata amafoto.

Serge Iyamuremye ni umwe mu bamaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko abimazemo imyaka irenga icumi.

Ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zirimo "Arampagije", "Biramvura", "Yesu Agarutse" n’izindi.

Kimwe n’abandi baramyi iby’urukundo rwe yabigize ibanga rikomeye kugeza akoze ubukwe.

Ikiganiro na Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye nubwo agiye gushaka umukobwa wo muri Diaspora ngo ntabwo bizamukura mu muziki
Serge Iyamuremye ari mu rukundo n'inkumi bagiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .