Serge Iyamuremye afatanyije na La Rose uba muri Norvège bakoranye indirimbo bise “Mpeka”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Serge Iyamuremye yahuje imbaraga na La Rose, umuhanzikazi utuye akanakorera umuziki we muri Norvège basohora indirimbo bise “Mpeka”.

La Rose yavuze ko batekereje guhanga iyo ndirimbo nyuma yo kubona ibigeragezo n’ibisitaza abantu bahura nabyo mu buzima.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati ”Indirimbo Mpeka nayanditse mu buryo bw’isengesho. Mu Isi turimo ibigeragezo n’ibisitaza duhura nabyo biba ari byinshi, rero gusaba Imana ngo impeke ibinyambutse numva ari isengesho ryiza."

Uyu muhanzikazi yashimiye bikomeye Serge Iyamuremye wemeye kumufasha bagakorana indi ndirimbo, cyane ko ibaye iya kabiri bakoranye nyuma y’iyo bakoranye muri 2018.

Ati ”Mboneyeho kandi gushimira cyane Iyamuremye wemeye gufatanya nanjye muri iyi ndirimbo, si yo ndirimbo ya mbere nkoranye nawe kuko ubushize twakoranye indi yitwa Gushima. Ndashimira n’abandi bantu bose bakomeje kunshyigikira no kunyereka ko bakunda Ibihangano byanjye. “

Uyu muhanzikazi yavuze ko afite indi mishinga y’indirimbo nshya ari gutegurira abakunzi b’ibihangano bye ndetse no kumurika Album ye ya mbere mu mpera za 2020 mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyaba kigenjeje make.

Tuyishimire Roseline ukoresha izina rya La Rose mu muziki yari aherutse guhurira na Daniel Ngarukiye mu ndirimbo “Umukiranutsi” ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku bwiza bwo kuba mu buntu bw’Imana.

Reba indirimbo Mpeka ya La Rose na Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye na La Rose bifatanyije bahurira mu ndirimbo "Mpeka"
La Rose ni umuhanzikazi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Norvège

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .