00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yahaye Abanya-Kirehe udukingirizo ibihumbi 20 yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 July 2025 saa 09:45
Yasuwe :

Umuhanzi Senderi International Hit yasendereje ibyishimo abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu gitaramo kidasanzwe yahakoreye yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ndetse anatanga udukingirizo ibihumbi 20 mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Sida.

Iki gitaramo uyu muhanzi yagikoreye mu Murenge wa Nasho ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rubirizi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2025, aho yafashijwe kandi n’umuraperi Kaligombe, MC Nice ndetse na MC Calypso.

Cyitabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu mirenge ya Nyarubuye, Mushikiri, Nasho na Mpanga. Mbere yo gukora iki gitaramo yabanje gukorana Umuganda n’abaturage bo mu Kagari ka Rubirizi, wibanze ku guharura imihanda.

Hakurikiyeho ibikorwa byo gupima abaturage Virusi itera Sida ku buntu ndetse no kubaha udukingirizo byakozwe na HDI, bakangurwa kandi gahunda yo gushinganisha ibihingwa byabo n’amatungo.

Senderi yavuze ko yahisemo gukora ibitaramo icumi bizenguruka igihugu kugira ngo yizihize imyaka 20 amaze mu mukizi, yavuze ko kandi yahisemo guhera mu Karere ka Kirehe nka hamwe mu hantu avuka kandi hagejejwe iterambere rihambaye bigizwemo uruhare na Perezida Kagame.

Ati “Nahisemo gukora iki gitaramo kuko numvaga ko imyaka 20 ari myinshi kandi nkumva itagenda ubusa, mu 2005 ni bwo natangiye nkora indirimbo bita nta kashi nkomerezaho gutyo. Aha rero mvuka nahishimiye ni na yo mpamvu naje kubaha ibyishimo kuko banshyigikiye imyaka myinshi.’’

Senderi kandi yashimiye ubuyobozi kuva kuri Minisiteri y’urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi ndetse n’izindi nzego zamufashije mu kubona ibyangombwa, yashimiye abaterankunga bamubaye hafi kugeza no kugutanga udukingirizo turenga ibihumbi 20 ku baturage benshi kugira ngo birinde Virusi itera Sida.

Uwiringiyimana Beatrice waturutse mu Murenge wa Nyarubuye, yavuze ko yishimiye kubona Senderi amaso ku maso nk’umwe mu bantu bavuka hamwe.

Ati “Twakuze dukunda indirimbo ze, uyu munsi rero nishimiye ko adushimishije kandi n’indirimbo ze zibamo inyigisho nziza.’’

Nshimiyimana Olivier we yagize ati “Ni ubwa mbere inaha tubonye umuhanzi uza kudususurutsa, nabyishimiye cyane noneho nanishimira ko twakoranye Umuganda duharura imihanda, byari byiza cyane.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, we yashimiye Senderi International Hit wateguye ibi bitaramo ariko akanabihera ku ivuko, yamushimiye kandi ku ishema ahesha aka Karere aho agiye hose cyane cyane mu ndirimbo zirimo amagambo mboneragihugu.

Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aba ahari akadufasha, uyu munsi turamwishimiye kandi turamushimira ko imyaka 20 amaze mu muziki hari byinshi yatanze mu iterambere.’’

Senderi Hit yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe, mu Murenge wa Nyarubuye. Afite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, aho yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bikomeye. Afite album eshatu zirimo ‘Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ‘Icyomoro’ iriho indirimbo 15 na ‘Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zigaruka ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senderi yahaye ibyishimo Abanya-Kirehe aho akomoka
Yakoze iki gitaramo yizihiza imyaka 20 amaze atangiye umuziki
Abaturage b'i Kirehe bishimiye cyane Eric Senderi
Abayobozi mu nzego zitandukanye na bo bari bitabiriye iki gitaramo cya Senderi
Mbere y'igitaramo yabanje gufatanya n'abaturage mu muganda
Uyu muhanzi yanatanze udukingirizo ibihumbi 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .