Senderi yahawe igihembo n’akarere ka Kirehe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nzaramba Eric benshi bamaze kumenya nka Senderi International Hit yahawe igihembo n’akarere akomokamo ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba kubera gukora ibihangano bishimisha abaturage b’aho akomoka n’utundi turere muri gahunda z’iterambere ryigihugu.

Yabwiye IGIHE ko yahawe iki gihembo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 muri aka karere akomokamo.

Ati “Naraye mpawe igihembo cy’indashyikirwa n’akarere ka Kirehe nk’umuhanzi uhavuka ugerageza gushimisha abaturage baho n’utundi turere muri gahunda z’iterambere ry’igihugu, mu kurinda ibyagezweho no kubyongera biciye mu bihangano by’uburere mboneragihugu.”

Yavuze ko indirimbo zatumye ahabwa iki gihembo zirimo iyitwa ‘Ibidakwiriye nzabivuga’, ‘Nta mpamvu n’imwe’, ‘Iyo twicaranye’, ‘Abanyarwanda twaribohoye’, ‘Tuzarinda igihugu’ na ‘Twambariye gutsinda’.

Uyu muhanzi yahawe iki gihembo ku munsi wo gusoza ibyitwa ‘Open Day’ bikorwa n’abatuye muri aka karere, uyu akaba ari munsi abantu n’ibigo byigenga bakorera mu karere bose bahurira mu imurikabikorwa bakerekana ibyo bamaze kugeza ku baturage hanarebwa gahunda z’ibihe biri imbere.

Senderi aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Imitako ya Migongo’ na ‘Ikirashi’ yakoranye na Intore Tuyisenge .

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994. Umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Senderi kandi akunda no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izamagana abahembera amacakubiri.

Reba indirimbo Senderi aheruka gushyira hanze yise ‘Ikirashi’

Senderi yari yishimiwe nabo ku ivuko rye
Meya wa Kirehe Gerard Muzungu niwe washyikirije Senderi iki gihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza