Senderi yavuze ko yari amaze umwaka adasohora indirimbo bitewe nuko yari abizi neza ko abakunzi be batamerewe neza kubera icyorezo cya COVID-19.
Ati “Ntabwo twaba turi mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 ngo njye gusohora indirimbo, njye abakunzi banjye ni Abanyarwanda muri rusange si abanyamujyi gusa. Amikoro ntabwo byari bihagaze neza yaba njye ndetse n’abakunzi banjye.”
Senderi yongeyeho ko yahisemo gukora iyi ndirimbo kuko abona ko COVID-19 itangiye kugenda icika intege mu Rwanda ndetse hari icyizere cyo kuyihashya burundu.
Ati “Iyi ndirimbo nyikoze nyuma yo kubona ko icyorezo cya COVID-19 tugicogoje, nyituye inzego zose zagize uruhare mu kugira ngo tubashe guhagarara bwuma muri uru rugamba.”
Iyi ndirimbo nshya ya Senderi Hit avuga ko yayikomoye ku mudiho bifashishaga ku rugamba rwo kubohora igihugu nubwo yagiye yongeramo aye bwite.
Ati “Mu kwandika iyi ndirimbo nifashishije umudiho twakundaga gukoresha ku rugamba rwo kubohora igihugu, ngenda nongeramo amagambo n’ibindi.”
Muri iyi ndirimbo humvikanamo intashyo zikomeye ku bakunzi b’umuziki wa Senderi Hit.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko akumbuye abafana by’umwihariko abo yahuriraga na bo mu bitaramo byo mu turere batuyemo.
Ati “Umwaka urashize, nari nkumbuye abafana banjye, nkumbuye bya bitaramo byo mu mirenge itandukanye abayobozi basuye abaturage bishimira ibikorwa remezo n’iterambere rirambye bagezeho.”
Indirimbo nshya ya Senderi yayituye by’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze, ingabo, abaganga, abanyamakuru n’urubyiruko bagize uruhare mu guhashya COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!