Kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, Selena Gomez afatanyije na Benny Blanco uherutse kumwambika impeta y’urukundo, basohoye album bahuriyemo bise ‘I Said I Love You First’.
Igizwe n’indirimbo 14 zigaruka ku rugendo rwabo mu rukundo, ari na ko banavuga ku hahise habo n’abo bagiye bakundana mbere y’uko bahura.
Mu ndirimbo Selena Gomez yise ‘Young and Hotter Than Me’, yumvikana avuga ku rukundo rw’ahahise, ati “Nahoze ndi malayika, uje umpindura imbwa iri ku mugozi wawe, natekerezaga ko utandukanye n’abandi, nifuza ko naba ntarigeze ngukunda”.
Selena Gomez kandi yakomeje asa nk’ugaragaza ko uyu wahoze ari mukunzi we yamucaga inyuma, ati “Mbona amafoto yanyu n’uwo mukobwa wundi, ese n’uko ari mwiza kundusha? Ni uko akiri muto kundusha? Cyangwa ni ibyo ndi kwibwira bidahari? Nakabaye narakurutse hakiri kare.”
PageSix yatangaje ko aya magambo ya Gomez, asa n’uwayabwiraga Justin Bieber nubwo atamuvuze mu mazina, cyane ko ari we bakundanye igihe kinini bagatandukana bapfa ko yamuciye inyuma.
Uyu muhanzikazi kandi ntiyagarukiye aho, kuko mu yindi ndirimbo yise ‘Don’t Wanna Cry’, yumvikanye asa nuwongera gucyurira Justin Bieber wamuciye inyuma.
Yagize ati “Nasize umuryango ufunguye ngo Isi yose ikubone usomana n’uwo mukobwa mu maso yanjye, nakabaye naragize icyo nkora ku bibi byose wankoreye gusa ikibabaje ni uko twari tuzi ko ntari kugusiga. Ubu rero sinshaka kurira, sinshaka kuririra ibyo wankoreye.”
Uyu muhanzikazi kandi yumvikanye abwira uyu ashinja kumuca inyuma ko yabonye undi mukunzi mushya, ati “Ubu nabonye umfata akaboko, ubu noneho mfite akaboko mfata, mfite undi ukuruta.”
Aya magambo ya Gomez, yasaga neza nacyurira Justin Bieber bakundanye urukundo rwaranzwemo no gucana inyuma kuko bakundanye mu 2008 batandukana mu 2013. Iki gihe Gomez yashinjaga Bieber ko yamuciye inyuma.
Basubiranye mu 2015 bongera gushwana mu 2018, na bwo uyu muhanzikazi yavugaga ko Bieber yari yakomeje ingeso ye yo kumuca inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!