Bloomberg ni yo yatangaje ko uyu muhanzikazi w’imyaka 32 usanzwe abikomatanya no gukina filime, yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare bifite aka kayabo. Ndetse, bimugira umwe mu baherwe birwanyeho bakishakira ubutunzi bwabo muri Amerika bakiri bato. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1,3$.
Ubukungu bw’uyu muhanzikazi bwavuye mu kuririmba, gukorana na bimwe mu bigo bikomeye ndetse no gukora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza. Iki kinyamakuru cyatangaje ko ariko cyane cyane Rare Beauty, imaze imyaka itanu itangiye gukora ibijyanye na ‘make up’, ari yo yatumbagije ubutunzi bwa Selema Gomez mu buryo bwihuse mu myaka mike yashize.
Hari kandi umutungo waturutse rubuga yatangije rwitwa Wondermind rufasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse n’amafaranga akorera iyo yamamarije ibigo bitandukanye kuri Instagram ye ikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 425.
Umubare w’abakurikira uyu mukobwa urutaho miliyoni 100 abaturage bose batuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni uwa kane mu bakurikirwa cyane ku Isi kuri uru rubuga, bikaba ari kimwe mu bishitura ibigo byinshi bikamuhundagazaho akayabo bishaka ko bakorana.
Nk’urugero, gukurikirwa cyane byatumye Puma igirana na we amasezerano yari afite akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari, agirana andi na sosiyete ya Coach New York ikora ibijyanye n’imideli afite agaciro ka miliyoni $10. Ibi na byo bikaba biri mu byongereye umutungo wa Gomez.
Undi mutungo yawuvanye mu filime agaragaramo ica kuri Hulu yitwa “Only Murders in the Building”. Iyi iheruka kongera kuvugururwa kuri ‘season’ ya gatanu aho uyu mukobwa kuri buri ‘season’ yishyurwa miliyoni esheshatu z’amadolari.
Uyu muhanzi yiyongereye ku bandi bahanzi batunze miliyari barangajwe imbere n’Umuraperi Jay-Z ufite miliyari 2.5$, Rihanna ufite miliyari 1,4$ na Taylor Swift usanzwe ari inshuti ye magara uheruka kwinjira kuri uru rutonde muri Mata uyu mwaka aho afite miliyari 1,3$.
Selena Gomez aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Love On”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!