Ni amakuru Gomez yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2024, abinyujije kuri Instagram ye, ari na ko asangiza abamukurikira kuri urwo rubuga, amafoto yambitswe impeta.
Mu buryo bugaragaza ko yanyuzwe Gomez yanditse ati “Ubu urugendo rwo kubana akaramata ni bwo rutangiye.”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yari yaravuzweho kuba ari mu mushinga w’ubukwe n’uyu musore, icyakora ntiyagira icyo abivugaho.
Byari biturutse ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ari imbere y’indorerwamo nyuma ashyiraho udutima tw’urukundo. Iyo foto ye na Blanco w’imyaka 36 yayigaragaragamo ariko ubona atareba muri camera.
Ibi byamamare byombi byatangiye gukundana muri Kanama 2023, gusa baza kwemeza umubano wabo mu itangazamakuru mu Ukuboza k’uwo mwaka.
Selena Gomez wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye no muri filime yagiye akina, yabanje gukundana na Justin Bieber igihe cy’imyaka 10 nyamara urukundo rwabo ruza gukendera batarushinze.
Ubwo iby’urukundo rwe rushya byashyirwaga hanze, abafana banagaruye iyo ngingo banagaragazaga ko uyu musore wegukanye Gomez yari n’inshuti ya Bieber.
Icyakora Gomez na Blanco na bo bari inshuti ndetse bafatanya mu mishinga itandukanye na mbere y’uko bemeranya kubana, kuko uyu musore yigeze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Selena Gomez izwi nka ‘I Can’t Get Enough’ mu 2019.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!