00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Selena Gomez yahishuye ko yamaranye imyaka itanu agahinda gakabije ubwo yatandukanaga na Justin Bieber

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 April 2025 saa 08:55
Yasuwe :

Selena Gomez uri mu bahanzikazi bakomeye ku Isi, yagaragaje ko yamaze imyaka itanu ari wenyine, atishimira uwo ari we wese nyuma yo gutandukana na Justin Bieber.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro we na Benny Blanco basigaye bakundana bagiranye na “Table Manners with Jessie and Lennie Ware Podcast”.

Uyu mukobwa w’imyaka 32 yakundanye na Justin Bieber wa 31 mu rukundo rwo kwiyunga no gushwana rwamaze hafi imyaka 10 rukaza kugera ku musozo mu 2018.

Aba bombi bahuye mu 2009 ariko batangira kuvugwa mu rukundo mu 2011. Mu 2014 baje kuvugwaho gutandukana nyuma bongera kwiyunga ariko mu 2018 aba aribwo batandukana burundu.

Hashize amezi abiri batandukanye, Justin Bieber yahise asubirana n’umugore we Hailey, bari barigeze gukundana mu 2016, bongera kubaka umubano mu 2018, banakora ubukwe ku wa 13 Nzeri uwo mwaka. Gusa Justin na Hailey mu itangazamakuru bombi bahakanye ko hari igihe cyahuye mu rukundo rwabo na Selena.

Selena avuga ko bwa mbere asabana na Benny Blanco cyane cyane bagasomana, yahise yumva hari amarangamutima agiriye uyu musore nyuma y’igihe kinini yari amaze nta byiyumviro by’urukundo.

Blanco yavuze ko bwa mbere bahura bicaranye mu nzu bakina umukino witwa “We’re not really Strangers”.

Ati “Ndetse hari ubutumwa bugira buti fata ‘selfie’ n’umuntu ukwegereye,aranyiyegamiza ku gituza[Selena], arayifata. Maze mpita mwitegereza ndamubwira nti ngomba gusoma uyu mukobwa. Nahise musoma ako kanya. Nuko umutima we utangira gutera cyane, n’uruhu rwe rurahinduka, yari afite ubwoba.”

Selena Gomez yongeyeho ko yari amaze igihe kinini nta mukunzi. Ndetse n’ubwo bagitandukana Justin Bieber yahise abona umukunzi, Selena Gomez we yagaragaje ko yahise yinjira mu bihe bigoye mbere yo guhura na fiancé we, Benny Blanco w’imyaka 37 bakundana ubu guhera mu 2023.

Ati “Nari maze igihe kirekire ntishimira umuntu uwo ari we wese. Hari ubwo nasomanaga byo kwishimisha, ariko iyo usomanye n’umuntu ukunda, ubibona bitandukanye. Nazi maze imyaka nk’itanu ndi njyenyine, uretse amatariki mabi yagiye abaho, ariko nta rukundo nari ndimo. Nubwo nari nzi ko ndi gukunda, byanteraga isoni.”

Hailey yashinjwe kuba yaratwaye Justin Bieber, Selena Gomez bakundanaga, gusa mu 2022, Selena na Hailey bafashe ifoto bari kumwe mu rwego rwo gushyira iherezo ku byavugwaga, bagaragaza ko nta rwango ruri hagati yabo.

Selena Gomez na Justin Bieber bakundanye imyaka hafi 10
Selena Gomez yahishuye ko yamaranye imyaka itanu agahinda gakabije ubwo yatandukanaga na Justin Bieber
Benny Blanco avuga ko yatunguwe n'ibyabaye kuri Selena bwa mbere basomana
Selena Gomez aryohewe n'urukundo rwe na Benny Blanco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .