Mu nkuru zitandukanye twabashije kubona zirimo iz’ibyamamare muri sinema, umuziki n’ibindi bitandukanye.
Benny Blanco ari kwiyumvamo inzogera z’ubukwe bwe na Selena Gomez
Nyuma y’igihe gito batangiye kugaragaza iby’urukundo rwabo, Benny Blanco na Selena Gomez baravuga ko bashobora kurushinga mu minsi iri imbere. Blanco yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro cya ‘The Howard Stern Show’.
Nyuma yaho uyu musore abwiye Howard Stern utegura iki kiganiro ukuntu ku munsi w’abakundana wabo wa mbere bizihije uyu mwaka bari kumwe yakoreye umukunzi we Selena Gomez ibitangaza birimo gukodesha inzu yerekanirwamo filime yose ndetse akamugurira ibiryo byose akunda undi yahise amubwira ati “ Uri umukunzi udasanzwe[...] ndabona urukundo hano. Ndabona ubukwe.’’
Blanco nawe ahita amusubiza ati “Wowe nanjye[twabuteganya]. Uri kumva inzogera zabwo zivuga? Nta kintu na kimwe ndategura. Nta nkweto mfite zitunganyije.’’
Howard Stern yahise abaza uyu musore igihe azasabira Selena Gomez kumubera umugore akaramata, Blanco aseka ati “Iyo murebye mu maso[...] buri gihe mba meze nti, ntabwo nzi isi yaba nziza kurusha iyi.’’ yakomeje avuga ko muri Nyakanga uyu mwaka bazaba bizihiza igihe bamaranye bityo hari ibintu byiza yateguriye umukunzi we abantu bazabona.
Blanco kandi yavuze ko kandi ikindi kintu yifuza ku mukunzi ari umwana.
Inkingi ya mwamba muri Yeezy ya Kanye West yakuyemo ake}
Milo Yiannopoulos wari ukuriye abakozi muri sosiyete ya Yeezy ya Kanye West ikora ibijyanye n’imyambaro n’inkweto yamaze gusezera, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ayikoramo. Uyu mugabo yabwiye TMZ ko yafashe umwanzuro wo kuva muri iyi sosiyete kubera ibibazo bijyanye n’abakozi bashya binjijwemo.
Ati “Ndamwifuriza gukomeza gutera imbere mu minsi iri imbere. Nagize impungenge ku bantu bashya binjiye mu ikipe twakoranaga.’’ Ntabwo ari uyu gusa mu bantu b’ingenzi basezeye muri iyi sosiyete kuko hari amakuru avuga mu byumweru byashize hari abandi benshi bagiye bahitamo kugenda, gusa ikibyihishe inyuma ntabwo kiramenyekana.
Sophie Turner yasubije abamushinje kuba umunyabirori kurusha kuba umubyeyi mbere yo gutandukana na Joe Jonas
Umukinnyi wa filime w’Umwongereza Sophie Turner yagaragaje byinshi nyuma y’amezi umunani, Joe Jonas wo muri Jonas Brothers asabye ko batandukana. Uyu mugore nyuma yo gutandukana n’uyu wahoze ari umugabo we hadutse ibihuha byavugaga ko yahisemo kuba umunyabirori kurusha kuba umubyeyi ku bakobwa babiri aba bombi bafitanye.
Mu kiganiro yagiranye na Vogue UK, yagize ati “Nasobanura ko iyo yari iminsi mibi cyane y’ubuzima bwanjye. Ndibuka nari ndi mu bikorwa byo gufata amashusho filime, nagombaga kumara ibyumweru bibiri kandi ntabwo nagombaga kuhava. Abana banjye bari muri Amerika ntabwo nari kubasha kubabona kubera ko nagombaga kurangiza ako kazi. Nibwo izo nkuru zatangiye kujya hanze.’’
Uyu mugore yavuze ko yababajwe nabyo ariko we agakomeza kwibwira mu mutima ko nta cyaha afite. Ati “Naribwiraga nti uri umubyeyi mwiza kandi ntabwo wigeze uba umunyabirori mu buryo bukabije.’’
Johnny Depp ameze neza nyuma y’imyaka ibiri atsinze Amber Heard mu rubanza
Umunyamerika Johnny Depp wubatse izina mu mwuga wa sinema nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, ameze neza nyuma y’uko mu 2022 yatsinze urubanza yaburanaga na Amber Heard wahoze ari umugore we, na we uzwi cyane mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu.
Aba bombi baburanaga ku byaha Johnny Depp yarezemo mu nkiko Amber Heard amushinja kumuharabika mu 2018. Yari yashingiye ku ibaruwa uyu mugore yanyujije mu Kinyamakuru Washington Post, yagaragazaga ko yahuye n’ihohoterwa ryo mu rugo. Umwe mu nshuti za hafi zaganiriye na US Weekly yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri urubanza rurangiye uyu mugore atsinzwe Johnny Depp yasubiye mu buzima busanzwe ndetse akaba ameze neza aho akunze kuba ari mu Bwongereza.
Ibirori bya Festival de Cannes bigeze aharyoshye
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, ibyamamare bitandukanye muri sinema biteraniye mu Bufaransa mu iserukiramuco rikomeye ku isi rya Festival de Cannes. Iri serukiramuco rizasozwa ku wa 25 Gicurasi 2024.
Uretse ibyamamare bitandukanye ku isi byitabiriye, mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere gahunda ya ‘Visit Rwanda’, u Rwanda rwahawe umwanya w’icyubahiro muri iri serukiramuco.
IGIHE mu minsi ishize yahawe amakuru by’umwihariko ko uyu mwaka u Rwanda ruzaba rwahawe ‘Stand’ muri iri serukiramuco; amahirwe atajya apfa kuboneka.
Kuri ‘Stand’ y’u Rwanda hazaba hariho bamwe mu bakozi ba Rwanda film Office. Icyo bazakora ni ukugaragariza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda abazaba bitabiriye iri serukiramuco bakora filime, banabereka amahirwe leta igenda ishyira ku bashaka kuza mu gihugu kuhasura cyangwa se kuhakorera ibindi bikorwa cyane cyane ibyerekeye kuba hafatirwa amashusho atandukanye.
Uretse kuba u Rwanda ruzaba rufitemo umwanya wihariye uyu mwaka, Umunyarwandakazi Umuhire Eliane yashyizwe mu bazaba bagize akanama k’iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 77.
Konti ya Zayn Malik yo kuri Tinder ya nyayo yafunzwe bikekwa ko hari uwamwiyiriye!
Konti ya Zayn Malik wahoze muri One Direction ya nyayo kuri Tinder yafunzwe bikekwa ari uwamwiyitiriye kandi ariwe wa nyawe. Uyu musore yari yakoresheje amafoto ye ya nyayo ariko uru rubuga ruza kugira amakenga ko yaba ari umuntu wamwiyitiriye.
Mu kiganiro yagiranye na Nylon Magazine, uyu musore watandukanye na Gigi Hadid bakundanaga bashwana buri gihe bakongera bakiyunga, bagatandukana mu 2021; yavuze ko atigeze agira amahirwe yo kubonera urukundo kuri internet. Ati “Ntabwo byankundiye, mvugishije ukuri. Buri wese yanshinjaga kunyiyitirira. Babaga bavuga bati ni iki uri gukoresha amafoto ya Zayn Malik. Naje gukurwa kuri uru rubuga rimwe cyangwa kabiri.’’
P. Diddy akomeje guca amarenga y’uko arengana
Umuraperi w’Umunyamerika Sean Love Combs; wamamaye nka Puff Daddy, P. Diddy cyangwa se Diddy akomeje kotswa igitutu nyuma yaho guhera mu mwaka yashinjwe n’abagore n’abagabo kubakoresha ibikorwa byerekeye imibonano bitsina ku gahato.
Uyu mugabo ariko yaciye amarenga ko arenga mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram, aho yagize ati “Igihe kizagaragaza ukuri.’’ Uyu mugabo ntabwo yigeze afunga ahatangirwa ibitekerezo ariko abaje bamwe bamushyigikiraga abandi bakamutera imijugujugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!