Muri iyi nkuru turagarika kuri amwe muri ayo, arimo ayo muri Afurika ndetse no hakurya y’inkiko za yo, yibanda cyane ku bakunzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.
Gérard Depardieu mu mazi abira
Umukinnyi wa filime w’Umufaransa Gérard Depardieu, yahamagajwe n’urukiko rwo mu Bufaransa akekwaho ibyaha bifitanye isano no gufata ku ngufu, nk’uko BFMTV yabitangaje. Uyu mugabo w’imyaka 75 yahaswe ibibazo ku birego byazamuwe n’abagore babiri bakoranye mu 2014 na 2021. Yahagajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata, afungwa by’akanya gato aza gufungurwa gusa yahakanye ibyaha ashinjwa.
Gérard Depardieu azatangira kuburana kuri ibi birego bye mu Ukwakira uyu mwaka. Uyu mugabo yashinjwe n’abagore babiri bavuze yabahohoteye ubwo bafataga amashusho ya filime yiswe “Les volets verts (The Green Shutters)’’.
Mu 2020 nabwo Gérard Depardieu yashinjwe n’umukinnyi wa filime witwa Charlotte Arnould, kumufata ku ngufu mu 2018 ubwo yari afite imyaka 18. Ubushinjacyaha buheruka kuvuga ko ari gukorwaho iperereza no ku byo ashinjwa n’uyu mugore ndetse ubushinjacyaha bwa Paris bwashyikirijwe iki kirego bukaba bugiye kugikurikirana ngo barebwe ibizakurikiraho.
Ayra Starr yateguje album nshya
Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye nka Ayra Starr, yateguje album ye ya kabiri yise “The Year I Turned 21’’ cyangwa se mu Kinyarwanda ‘Umwaka nujuje imyaka 21’. Ni album ije ikurikira iyo yashyize hanze mu 2021 yise “19 & Dangerous’’.
Ayra Starr kuri iyi album ye ya kabiri hazagaragaraho abahanzi bakomeye barimo Asake, Anitta, Coco Jones, Giveon na Seyi Vibez. Iyi album izajya hanze ku wa 31 Gicurasi uyu mwaka.
Selena Gomez aryohewe n’urukundo
Umuhanzikazi Selana Gomez yagaragaye arigata ‘cake’ ikozwe mu ishusho y’umukunzi we Benny Blanco. Ni mu mafoto yasangije abamukurikira abereka ko akomeje kuryoherwa mu rukundo rwabo.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Selena Gomez yatangaje ko ari mu rukundo na Benny Blanco usanzwe ari umwe, mu batunganya indirimbo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, uyu muhanzikazi yemeje iby’uru rukundo rushya mu butumwa butandukanye bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga. Hari nk’aho yanditse ati “Ni we buri kimwe cyanjye cyose mu mutima wanjye.’’
Rurageretse hagati ya Tyrese Gibson n’uwahoze ari umugore we
Tyrese Gibson wamamaye muri ‘Fast & Furious’ ashyiditse na Norma Mitchell Gibson wahoze ari umugore ndetse akaba ari nawe wa mbere yashatse. Uyu mugabo yagannye inkiko ashinja uyu mugore kunanirwa kwishyura amadorali arenga 25.000 yo kwishyurira umukobwa wabo witwa Shayla ishuri.
Avuga ko ashaka ko urukiko rukura 5000 by’amadorali ku ndezo atanga buri kwezi y’umwana we, bikazagenda gutyo kugeza amafaranga uyu mugore yamwishyuriye ashizemo.
Drake yasubije Kendrick Lamar
Nyuma yaho Kendrick Lamar ashyize hanze indirimbo nshya yise “Euphoria’’ yibasira Drake aho agera aho no kumutuka ku bakobwa baryamana nawe Drake nawe yanze kuripfana.
Drake yifashishije amashusho yo muri filime “10 Things I Hate About You’’ asubiza Kendrick. Mu mashusho yashyize kuri Instagram Story yashyizeho agace kamwe aho Julia Stiles ukina yitwa Kat Stratford, ashyurira Heath Ledger ukina ari Patrick Verona impamvu amwanga. Aha uyu mugore asoza agira ati “Nanga uburyo ntakwanga.’’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!