00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Selekta Danny yegukanye imodoka mu marushanwa ya ‘DJ’s battle competition’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 August 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Selekta Danny wari muri 65 batangiye bahatana muri DJ’s battle competition, niwe wegukanye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka miliyoni 25Frw.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda aho aba DJ’s batandukanye bashyiriweho irushanwa. Numa y’amajonjora atandukanye ku munsi wa nyuma w’irushanwa batanu na batatu bari bahawe amahirwe bagombaga kongera guhatana hagatoranywamo umwe wiyongera kuri batanu bakaba batandatu.

Aba DJs bari babashije kugera mu cyiciro cya nyuma ni DJ Trap Boy, DJ Beast, DJ Selecta Danny, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, biyongeragaho DJ Joe The Drummer, DJ Araphat na DJ Mico. Mu cyiciro cy’abakobwa DJ Roxy na DJ Ira nibo bahataniraga igihembo cy’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.

Nyuma yo gutoranya DJ Mico wabashije kwinjira mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, abahatana bahise baba batandatu.

Buri wese mu bahatanaga yahawe umwanya wo kwereka ibyo ashoboye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Neptune wo muri Nigeria, Dj Khathu wo muri Afurika y’Epfo, DJ Kadir na DJ Sharif.

DJ Ira mu bakobwa niwe wegukanye igihembo cy’ibikoresho by’aba DJs bifite agaciro ka miliyoni 5Frw, DJ Kiss wahembwe nk’umushya ariko ugaragaza impano atsindira miliyoni 2 Frw.

Nyuma yo gutangaza aba batsindiye ibihembo, hatangajwe Selekta Danny nk’uwatsindiye igihembo gikuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Selekta Danny yabwiye IGIHE ko yishimiye iki gihembo dore ko imodoka ari ikintu gikenerwa cyane mu kazi kabo ka buri munsi.

Uyu musore yashimiye bikomeye abateguye iri rushanwa ndetse ahamya ko ari uburyo bwo guteza imbere umwuga wabo.

DJ Ira we yavuze ko yishimiye iki gihembo, ariko asaba ko ubutaha iri rushanwa ryaha amahirwe angana ku bahungu n’abakobwa.

Ahamya ko iyo nawe iyo aza gushyirwa mu cyiciro cy’abahatanira imodoka yashoboraga gutsinda n’abasore bayihataniraga akaba yayegukana.

Isimbi Amandah ari mu bitabiriye iki gitaramo
Buri wese yishimaraga uwo yafanaga
DJ Khathu na DJ Neptune ari mu bari bagize akanama nkemurampaka
Nubwo abafana batari benshi, bake bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo bari bizihiwe
Kivumbi yataramiye abitabiriye ibi birori
Buri wese yishimaraga uwo yafanaga
DJ Neptune yabanje kwerekana ko nawe kuvanga imiziki ari utuntu twe
DJ Kiss yabaye umu DJ mushya witwaye neza ahembwa miliyoni 2Frw
DJ Ira yahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw
Nubwo yatsindiye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw, DJ Ira ahamya ko yashoboraga no kwegukana imodoka iyo ashyirwa mu cyiciro cy'abayihatanira
Selekta Danny yashimiye buri wese wagize uruhare muri iri rushanwa
Byari ibyishimo kuri Selekta Danny wegukanye imodoka muri DJ's Battle Competition
Slekta Danny ni we wegukanye imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .